Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Inteko nshingamategeko irasaba ko imikorere ya RSSB igenzurwa

radiotv10by radiotv10
08/07/2021
in MU RWANDA
0
Inteko nshingamategeko irasaba ko imikorere ya RSSB igenzurwa
Share on FacebookShare on Twitter

Abagize inteko ishinga amategeko y’u Rwanda bavuga basabye minisiteri y’imari n’igenamigambi ubusobanuro bw’amakosa agaragara muri RSSB.

Isesengura ngo ryaberetse ko iki kigo cyangiza imisanzu y’abaturage kubera ko kiyashora mubikorwa bitunguka, ndetse kikanayaguriza abatagikora. Iyi minisiteri yavuze ko bakiri gushaka uko bagaruza iyi misanzu ya rubanda. Ariko ibyo gushora ahatunguka byo bavuze ko inyungu bayiteze mumyaka myinshi iri imbere.

Uru rusobe rw’ibibazo ruri mukigo gishinzwe ubwiteganyirize mu Rwanda RSSB, rushingiye ku isesengura rya raporo y’umugenzuzi mukuru w’uimari ya leta yo muri 2019. Abagize inteko ishinga amategeko bavuga ko byose bishingiye kumiyoborere y’inzego ziri muri iki kigo.

Ariko byagera ku ishami rishinzwe ubwiteganyirize, abadepite bakerekana ko ririmo ibibazo bikomeye.

Umwe mubagepite yagaragaje ko n’abanyamuryango batazi imikoreshereze y’imisanzu ya bo.

“ RSSB irashora amafaranga y’abanyamamuryango kandi ntibazi ikizakurikiraho, kubera ko bayashora ahatunguka.”

Izi ntumwa za rubanda, zasabye minisitiri w’imari n’igenamigambi ko hagomba kubaho uburyo bunoze bwo gukoresha imisanzu y abo ndetse bakanamenyeshwa icyo yinjiza. Ibi kandi ngo bigomba no kujyana n’ingamba zitomora neza umuntu ugomba kuryozwa igihombo cyatewe no gushora iyi misanzu y’abaturage mumishinga itarigeze yigwa neza.

Kuri iyi ngingo, minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana, yavuze ko bari kuvugurura imicungire n’imikoreshereze y’uyu mutungo wa rubanda. Ariko ibijyanye n’urwunguko rw’imishinga ishyirwamo aya mafaranga, na we ngo ayitegereje mumyaka iri imbere.

“ Twibukiranye ko ari ishoramari ry’igihe kirekire. Ishoramari nka ririra ntabwo ari iry’imyaka mikeya, ni iry’igihe kirekire. Ariko inzu irakoreshwa kandi irinjiza.”

See the source image

Minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr.Uzziel Ndagijimana ahamya ko hari kuvugururwa imicungire n’imikoreshereze y’uyu mutungo wa rubanda

Umushinga wo kubaka inzu mucyizswe vision city, byari biteganijwe ko wagombaga gutwara akayabo ka Miliyari 77, 594. Ariko muri uwo mwaka basanze harakoreshejwe miliyari 115, 600, 657, 598. Ibi bivue ko harenzeho miliyari 38, 006, 293, 877.

Aya mazu kandi ngo yagurishwaga kugiciro cya 40% by’amafaranga yubatswe. Ibi ngo bishyira leta mugihombo byibuze cya 60%. Hari kandi miliyoni 139,322,728 yagurijwe abari abakozi ba RSSB, ariko kugeza magingo aya ngo ntana kimwe cya kabiri cyayo kiragaruzwa. Ibi biriyongeraho amadeni ya RSSB asaga miliyari 5 ariko ngo ntibazi aho akomoka.

See the source image

RSSB ishinjwa gushora imari mu mishinga itungukira rubanda

Iyi mibare  ni yo abadepite bahera ho bavuga ko imikorere y’iki kigo igomba kwitabwaho, cyane ko ngo aya mafaranga ari umutungo wa rubanda ukoreshwa muburyo butisunze igenamigambi rihamye.

Inkuru ya: Vedaste KUBWIMANA/Radio&TV10 Rwanda

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × one =

Previous Post

Jovenel Moïse wari perezida wa Haiti yiciwe iwe mu rugo n’abagizi ba nabi

Next Post

EURO 2020: U Bwongereza bwasanze Italy ku mukino wa nyuma bubanje kwigizayo Denmark

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
EURO 2020: U Bwongereza bwasanze Italy ku mukino wa nyuma bubanje kwigizayo Denmark

EURO 2020: U Bwongereza bwasanze Italy ku mukino wa nyuma bubanje kwigizayo Denmark

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.