Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Inyama z’Ubunani zirakekwa nk’intandaro yatumye Umupolisi muri Congo yica Abashinwa babiri

radiotv10by radiotv10
02/01/2025
in AMAHANGA
0
Inyama z’Ubunani zirakekwa nk’intandaro yatumye Umupolisi muri Congo yica Abashinwa babiri
Share on FacebookShare on Twitter

Umupolisi mu gipolisi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yishe Abashinwa babiri mu Ntara ya Lomami, aho bivugwa ko ashobora kuba yabivuganye bitewe n’amakimbirane yaturutse ku nyama z’ubunani.

Uyu mupolisi yarashe abashinwa batatu bakorera Sosiyete ya Crec 6 y’ubwubatsi bw’ibikorwa remezo by’imihanda, isanzwe inafite ibikorwa iri gukora muri aka gace.

Iki gikorwa cy’urugomo cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 01 Mutarama 2025 mu mujyi wa Mwene-Ditu uherereye mu Ntara ya Lomami muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Umugenzuzi wa Gisirikare muri aka gace ka Mwene-Ditu, Colonel Justin Bora Uzima, yemeje aya makuru yo kuba Umupolisi yishe aba banyamahanga babiri, agakomeretsa bikabije undi umwe.

Nubwo kugeza ubu hataramenyekana impamvu nyirizina yateye uyu mupolisi kwivugana aba banyamahanga, bamwe mu batuye aho byabereye, bavuga ko byaturutse ku makimbirane ashingiye ku nyama z’inka zariho zitangwa mu kwizihiza umunsi mukuru w’Ubunani.

Uyu Mupolisi ukekwaho kwivugana aba Bashinwa yahise atoroka, mu gihe abayobozi bo muri aka gace byabereyemo, bafite impungenge ko bishobora kugira ingaruka ku mirimo yo kubaka umuhanda w’ibilometero bine uri gukorwa na sosiyete yakoragamo ba nyakwigendera.

Umuyobozi w’Umujyi wa Mwene-Ditu, Gérard Tshibanda Kabwe yemeje amakuru y’ubu bwicanyi bwakozwe n’Umupolisi, icyakora yirinda kugira byinshi abivugaho, yizeza kuza gutanga amakuru arambuye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven − four =

Previous Post

Hatangajwe uko imvura izagwa mu Rwanda muri iyi minsi y’intangiro za 2025

Next Post

Umucyo ku byatangajwe n’uwatabaje Perezida mu kibazo byahishuwe ko cyabayemo ubujura bwa Miliyari 14Frw

Related Posts

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

by radiotv10
26/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko igisirikare cye kitigeze gikubita umugore w’umunyapolitiki Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi...

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

by radiotv10
26/01/2026
0

Mu bigo by’amashuri yisumbuye mu Gihugu cy’u Burundi muri Komini ya Gatara n’iya Kayanza, mu Ntara ya Butanyerera, haravugwa indwara...

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

by radiotv10
23/01/2026
0

Umugaba w’ingabo za Uganda, akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni uherutse kongera gutorerwa kuyobora igihugu, yatangaje ko abashyigikiye ishyaka ritavuga...

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

by radiotv10
23/01/2026
0

Umunyamabanga Wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Ibibazo bya Afurika, yagaragaje ko gushyira abarwanyi ba AFC/M23 mu gisirikare...

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

by radiotv10
23/01/2026
0

I Davos mu Busuwisi, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangije Akanama k’Amahoro kagamije gushimangira agahenge kari...

IZIHERUKA

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo
AMAHANGA

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

by radiotv10
26/01/2026
0

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

26/01/2026
Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

26/01/2026
Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umucyo ku byatangajwe n’uwatabaje Perezida mu kibazo byahishuwe ko cyabayemo ubujura bwa Miliyari 14Frw

Umucyo ku byatangajwe n’uwatabaje Perezida mu kibazo byahishuwe ko cyabayemo ubujura bwa Miliyari 14Frw

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.