Thomas Muyombo uzwi nka Tom Close, Butera Jeanne d’Arc uzwi nka Knowless, Rwangabo Nelson uzwi nka Nel Ngabo, Nemeye Platini uzwi nka P.; baherutse kugabirwa na Perezida Paul Kagame, bari mu byishimo nyuma yo gucyura inka z’Inyambo zabo.
Aba bahanzi bagabiwe na Perezida Paul Kagame mu kwezi gushize kwa Nyakanga, ubwo we na Madamu Jeannette Kagame babakiraga bakanatembera mu rwuri rw’Umukuru w’Igihugu ruherereye mu Karere ka Bugesera.
Ni igikorwa cyabaye nyuma y’uko umuhanzikazi Butera Knowless yari yagejeje icyifuzo kuri Perezida Kagame ko bazataramana, ubwo Umukuru w’u Rwanda yajyaga kwiyamamariza mu Karere ka Bugesera aho asanzwe anatuye, ndetse n’aba bahanzi bakaba batuye muri aka Karere.
Aba bahanzi bagabiwe na Perezida Paul Kagame, bagaragaje ibyishimo by’igisagirane byo kuba bamaze gucyura inka z’Inyambo bagabiwe.
Umuhanzi Tom Close wagiye gucyura izi nka ari kumwe n’umufasha we Tricia bari kumwe ubwo bakirwaga na Perezida, yagize ati “Uwangabiye Inyambo twataramye i Kibugabuga na Ngeruka, ni Rudasumbwa, Intore izirusha intambwe. Uyu munsi inka mwatugabiye twazakiriye mu Rwuri, Imana y’u Rwanda yakuduhaye nk’umugabe Paul Kagame iragahora ku isonga. Watugabiye Inziraguhinyuka, Ineza n’Ingeruzabahizi.”
Umuhanzikazi Knowless, na we yagaragaje ibyishimo byo kuba we n’umugabo we Ishimwe Clement bakiriye izi nka ku munsi bazirikanaga isabukuru y’imyaka umunani bamaze barushinze n’imyaka 13 bamaranye bakundana.
Yagize ati “Twizihije uyu munsi turi kumwe na Rugirabuntu na Rudahinyuka twagabiwe n’Umubyeyi wacu Rudasumbwa Paul Kagame.
Umutima wanjye wuzuye amarira y’ibyishimo.”
Knowless yakomeje agira ati “Uwatureze turi utwana duto tudafite icyerekezo, akaducira inzira, akadukuza, tukavamo abantu bazima ndetse natwe tukagira abadukomokaho, ntiyigeze arekera, n’ubu aracyadusingagiza ngo tudatsikira.”
Umuhanzi Nel Ngabo na we wakiriye izi nka ku munsi w’isabukuru ye y’amavuko, yagize ati “Impano y’agatangaza buri wese yakwifuza kwakira ku munsi we w’amavuko. Rudasumbwa wangabiye INZIRAKURUTWA twataramye Paul Kagame.”
Platini P. na we wagabiwe na Perezida Paul Kagame, akaba yamaze kwakira inka yagabiwe, yagize ati “Komeza ugabe biganza bigwije Paul Kagame. Imberabagabo na Rutaganzwa zitashye ku ibere rya Karumuna.”
RADIOTV10