Friday, January 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Inyambo zatashye: Abahanzi bagabiwe inka na Perezida Kagame bazicyuye mu byishimo by’igisagirane (AMAFOTO)

radiotv10by radiotv10
08/08/2024
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MU RWANDA, MUZIKA
0
Inyambo zatashye: Abahanzi bagabiwe inka na Perezida Kagame bazicyuye mu byishimo by’igisagirane (AMAFOTO)
Share on FacebookShare on Twitter

Thomas Muyombo uzwi nka Tom Close, Butera Jeanne d’Arc uzwi nka Knowless, Rwangabo Nelson uzwi nka Nel Ngabo, Nemeye Platini uzwi nka P.; baherutse kugabirwa na Perezida Paul Kagame, bari mu byishimo nyuma yo gucyura inka z’Inyambo zabo.

Aba bahanzi bagabiwe na Perezida Paul Kagame mu kwezi gushize kwa Nyakanga, ubwo we na Madamu Jeannette Kagame babakiraga bakanatembera mu rwuri rw’Umukuru w’Igihugu ruherereye mu Karere ka Bugesera.

Ni igikorwa cyabaye nyuma y’uko umuhanzikazi Butera Knowless yari yagejeje icyifuzo kuri Perezida Kagame ko bazataramana, ubwo Umukuru w’u Rwanda yajyaga kwiyamamariza mu Karere ka Bugesera aho asanzwe anatuye, ndetse n’aba bahanzi bakaba batuye muri aka Karere.

Aba bahanzi bagabiwe na Perezida Paul Kagame, bagaragaje ibyishimo by’igisagirane byo kuba bamaze gucyura inka z’Inyambo bagabiwe.

Umuhanzi Tom Close wagiye gucyura izi nka ari kumwe n’umufasha we Tricia bari kumwe ubwo bakirwaga na Perezida, yagize ati “Uwangabiye Inyambo twataramye i Kibugabuga na Ngeruka, ni Rudasumbwa, Intore izirusha intambwe. Uyu munsi inka mwatugabiye twazakiriye mu Rwuri, Imana y’u Rwanda yakuduhaye nk’umugabe Paul Kagame iragahora ku isonga. Watugabiye Inziraguhinyuka, Ineza n’Ingeruzabahizi.”

Umuhanzikazi Knowless, na we yagaragaje ibyishimo byo kuba we n’umugabo we Ishimwe Clement bakiriye izi nka ku munsi bazirikanaga isabukuru y’imyaka umunani bamaze barushinze n’imyaka 13 bamaranye bakundana.

Yagize ati “Twizihije uyu munsi turi kumwe na Rugirabuntu na Rudahinyuka twagabiwe n’Umubyeyi wacu Rudasumbwa Paul Kagame.

Umutima wanjye wuzuye amarira y’ibyishimo.”

Knowless yakomeje agira ati “Uwatureze turi utwana duto tudafite icyerekezo, akaducira inzira, akadukuza, tukavamo abantu bazima ndetse natwe tukagira abadukomokaho, ntiyigeze arekera, n’ubu aracyadusingagiza ngo tudatsikira.”

Umuhanzi Nel Ngabo na we wakiriye izi nka ku munsi w’isabukuru ye y’amavuko, yagize ati “Impano y’agatangaza buri wese yakwifuza kwakira ku munsi we w’amavuko. Rudasumbwa wangabiye INZIRAKURUTWA twataramye Paul Kagame.”

Platini P. na we wagabiwe na Perezida Paul Kagame, akaba yamaze kwakira inka yagabiwe, yagize ati “Komeza ugabe biganza bigwije Paul Kagame. Imberabagabo na Rutaganzwa zitashye ku ibere rya Karumuna.”

Tom Close n’umufasha we bacyuye inka bagabiwe na Perezida Kagame

Ni ibyishimo kwa Tom Close

Kwa Knowless na bo bari mu byishimo

Nel Ngabo na we yishimiye kwakira impano za Perezida Kagame ku isabukuru ye w’amavuko

Umuhanzi Platini P. na we yashimiye Perezida Kagame

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 5 =

Previous Post

Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa UN muri Centrafrique yageneye ubutumwa RDF

Next Post

Umuyobozi ukomeye muri Congo yavuze uko Tshisekedi amerewe nyuma yo kuva kwivuriza i Burayi

Related Posts

Perfecting Your Body: The Pros and Cons of Cosmetic Surgery

Perfecting Your Body: The Pros and Cons of Cosmetic Surgery

by radiotv10
02/01/2026
0

In today’s world, more and more people are turning to surgery to improve the way they look. From nose jobs...

Umunyamakuru umaze imyaka ine asezeye igitangazamakuru yakoreraga agiye kumvikana ku yindi radio mu Rwanda

Umunyamakuru umaze imyaka ine asezeye igitangazamakuru yakoreraga agiye kumvikana ku yindi radio mu Rwanda

by radiotv10
02/01/2026
0

Umunyamakuru Fiona Mbabazi umaze imyaka ane asezeye igitangazamakuru yakoreraga, agiye kumvikana ku yindi radio yo mu Rwanda, imaze iminsi iri...

Impaka ziracyakomeje hagati y’abafana ba Bruce Melodie na The Ben: Noneho baravuga iki?

Impaka ziracyakomeje hagati y’abafana ba Bruce Melodie na The Ben: Noneho baravuga iki?

by radiotv10
02/01/2026
0

Amateka yiyanditse mu myidagaruro yo mu Rwanda, nyuma yuko ibyifujwe na benshi bikanazamura impaka, bibaye. Nta bindi ni igitaramo cyahuriyemo...

Habaye impanuka idasanzwe muri Kigali ku munsi wa mbere w’umwaka

Habaye impanuka idasanzwe muri Kigali ku munsi wa mbere w’umwaka

by radiotv10
01/01/2026
0

Mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, habaye impanuka y’imodoka bikekwa ko yari yacitse feri,...

Ahazaza dukwiriye harashoboka- Perezida Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa busoza 2025 buzanabaherekeza muri 2026

Ahazaza dukwiriye harashoboka- Perezida Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa busoza 2025 buzanabaherekeza muri 2026

by radiotv10
01/01/2026
0

Mu butumwa busoza umwaka wa 2025, Perezida Paul Kagame yibukije Abanyarwanda ko uyu mwaka waranzwe n’urusobe rw’ibyiza n’ibitari byiza, ariko...

IZIHERUKA

Perfecting Your Body: The Pros and Cons of Cosmetic Surgery
IMIBEREHO MYIZA

Perfecting Your Body: The Pros and Cons of Cosmetic Surgery

by radiotv10
02/01/2026
0

Ikipe y’Igihugu iherutse gusezererwa mu cy’Afurika yafatiwe icyemezo cy’agateganyo Kapiteni wayo afatirwa icya burundu

Ikipe y’Igihugu iherutse gusezererwa mu cy’Afurika yafatiwe icyemezo cy’agateganyo Kapiteni wayo afatirwa icya burundu

02/01/2026
Umunyamakuru umaze imyaka ine asezeye igitangazamakuru yakoreraga agiye kumvikana ku yindi radio mu Rwanda

Umunyamakuru umaze imyaka ine asezeye igitangazamakuru yakoreraga agiye kumvikana ku yindi radio mu Rwanda

02/01/2026
Impaka ziracyakomeje hagati y’abafana ba Bruce Melodie na The Ben: Noneho baravuga iki?

Impaka ziracyakomeje hagati y’abafana ba Bruce Melodie na The Ben: Noneho baravuga iki?

02/01/2026
Amakuru agezweho ku mugabo wari waciye igikuba kubera ibyo yari yatangaje

Amakuru agezweho ku mugabo wari waciye igikuba kubera ibyo yari yatangaje

02/01/2026
Habaye impanuka idasanzwe muri Kigali ku munsi wa mbere w’umwaka

Habaye impanuka idasanzwe muri Kigali ku munsi wa mbere w’umwaka

01/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuyobozi ukomeye muri Congo yavuze uko Tshisekedi amerewe nyuma yo kuva kwivuriza i Burayi

Umuyobozi ukomeye muri Congo yavuze uko Tshisekedi amerewe nyuma yo kuva kwivuriza i Burayi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perfecting Your Body: The Pros and Cons of Cosmetic Surgery

Ikipe y’Igihugu iherutse gusezererwa mu cy’Afurika yafatiwe icyemezo cy’agateganyo Kapiteni wayo afatirwa icya burundu

Umunyamakuru umaze imyaka ine asezeye igitangazamakuru yakoreraga agiye kumvikana ku yindi radio mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.