Amatsinda abiri y’umutwe wa Wazalendo usanzwe ukorana n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), yakozanyijeho mu mirwano ikarishye yabereye muri Teritwari ya Fizi mu Ntara ya Kivu y’Epfo, yasize umukamando umwe w’uyu mutwe ahasize ubuzima.
Iyi mirwano yabereye mu gace ka Kikonde muri Gurupoma ya Baskikalangwa muri Segiteri ya Ngandja, muri Teritwari ya Fizi mu Ntara ya Kivu y’Epfo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ukwakira 2025.
Iyi mirwano yashyamiranyije amatsinda abiri y’umutwe wa Wazalendo y’ishami rya Biloze Bishambuke (FABB) yaguyemo Umukamando umwe nk’uko bitangazwa na ACTUALITE.CD dukesha aya makuru.
Umwe wo muri Sosiyete Sivile ikorera muri aka gace, yagize ati “Umukamando umwe yahise ahasiga ubuzima, binatera ubwoba. Ikibabaje ni uko imirimo yose yahagaze, ndetse abaturage bakaba bahisemo kuguma mu ngo zabo.”
Undi wo mu yindi sosiyete sivile yagize ati “I Kikonge hafi ya Sebele, umukomando umwe wa wazalendo yishwe ubwo habagaho kurasana hagati y’amatsinda abiri ya wazalendo.”
Nubwo iyi mirwano yabaye, ariko aya matsinda aracyakomeje gushinga ibirindiro muri aka gace ku buryo hari impungenge ko isaha n’isaha imirwano yakubura.
Imirwano hagati y’abarwanyi ba Wazalendo, yagiye yumbikana mu bice binyuanye, aho inyeshyamba z’uyu mutwe zabaga zasubiranyemo, dore ko harimo zimwe zirangwa n’ibikorwa by’ubujura n’urundi rugomo.
RADIOTV10