Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu iratangaza ko iri gufatanya n’inzego z’iki Gihugu mu gushakisha Umunyarwanda Yves Mutabazi usanzwe ari umukinnyi wa Volleyball aho akinira imwe mu makipe yo muri iki Gihugu.
Amakuru yo kuburirwa irengero kwa Yves Mutabazi yamenyekanye mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, gusa mbere yaho yari yatanze ubutumwa butabaza avuga ko ashaka gusubizwa mu Gihugu cye.
Amashusho yafashwe agaragaza ko aho yafatiwe aho yari atuye habanje kubera imirwano mbere y’uko ajyanwa n’abantu bataramenyekana.
Umukozi ushinzwe itumanaho n’itangazamakuru muri Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Peter Muyombano yatangarije Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA ko aya makuru bayakiriye ndetse ko bari gukorana n’inzego zibishinzwe muri iki Gihugu kugira ngo bashakishe uyu Munyarwanda.
Peter Muyombano yagize ati “Ambasade yashyize imbaraga zose zishoboka mu kumushakisha. Nitubona amakuru yisumbuye turayabamenyesha.”
Yves Mutabazi usanzwe ari umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu ya Volleyball, yari aherutse kuvunyisha avuga ko umutekano we utameze neza ndetse asaba ko yafashwa gutaha aho yanabisabye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.
RADIOTV10