Monday, July 20, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Iran yemeje ko yakoze igitero cyo kwihimura kuri America yongera no kuyiha umuburo

Iran yemeje ko yakoze igitero cyo kwihimura kuri America yongera no kuyiha umuburo

Igisirikare cya Iran, cyatangaje ko cyagabye igitero mu gace kari hafi y’Ikibuga cy’Indege cyitiriwe Bandar Abbas kigamije kwibasira ibirindiro bya America, mu rwego rwo kuyihimuraho, gitangaza ko kandi nta gitero cy’ubushotoranyi kizabaho ngo ntigisubizanywe imbaraga.

Ibi byemejwe n’Igisirikare Mpinduramatwara IRGC (Islamic Revolutionary Guard Corps) kuri uyu wa Kane tariki 28 Gicurasi 2026.

N’uko bitangazwa n’Ibiro Ntaramakuru Tasnim, iki gisirikare cya Iran IRGC, cyagabye iki gitero mu masaha yo mu gitondo cya kare ahagana saa kumi na mirongo itanu (04:50’).

Amakuru avuga ko iki gisirikare cya Iran kigaragaza biriya birindiro, nk’ahategurirwa ibikorwa by’ubushotoranyi bikorwa na Leta Zunze Ubumwe za America kuri Iran, gusa nticyatanze amakuru arambuye kuri biriya birindiro n’agace nyirizina biherereyemo.

Iki gitero cya Iran kibayeho nyuma y’amakuru yabanje gutangazwa ko Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za America, na cyo cyakoze igitero mu nkengero cya Bandar Abbas.

IRGC yongeye gusaba ko ibikorwa “by’ubushotoranyi” bihagarara, inatanga umuburo ko nta gitero na kimwe cy’ubushotoranyi kizakorwa ngo ntigisubize kandi “ikoresheje imbaraga z’umurengera.”

Umwuka mubi hagati ya Iran na Leta Zunze Ubumwe za America wongeye kuzamuka muri iyi minsi, nyuma yuko America igabye ibindi bitero, ibintu byongeye kuzamura ibibazo muri kariya karere.

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × five =