Abantu 45 baburiye ubuzima mu mpanuka iteye ubwoba ya bisi yabereye mu majyaruguru y’Intara ya Limpopo muri Afurika y’Epfo, ubwo bari bagiye mu myiteguro ya Pasika, mu gihe umwana w’imyaka umunani ari we wayirokotse wenyine.
Minisiteri y’ubwikorezi muri Afurika y’Epfo, yatangaje ko iyi mpanuka yabaye ubwo iyi modoka yari itwaye abakirisitu bari bagiye mu myiteguro ya Pasika, ikaza kurenga ikiraro cya Mmamatlakala, ikamanuka ku musozi, kugeza ubwo ifashwe n’inkongi y’umuriro igashya igakongoka.
Abayobozi b’Intara ya Limpopo babwiye itangazamakuru ko bakeka ko iyi Bisi yari iturutse mu Gihugu cy’abaturanyi cya Botswana, yerekeje mu mujyi wa Moria, uzwiho gusurwa n’abantu benshi cyane mu bihe bya Pasika.
Minisitiri w’Ubwikorezi, Sindisiwe Chikunga, yavuze ko hagikorwa iperereza ku cyateye iyi mpanuka, yarokotswe n’umwana w’imyaka umunani y’amavuko ariko na we wakomeretse cyane, abandi bose bakayitikiriramo.
Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yoherereje ubutumwa bw’akababaro Guverinoma ya Botswana, n’imiryango yaburiye abayo muri iyi mpanuka.
Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10