Abanyarwanda babiri barangije amasomo mu ishuri rya Gisirikare rya Royal Military Academy Sandhurst mu Bwongereza, ryanarangijemo Ian Kagame na Brian Kagame, abana ba Perezida Paul Kagame.
Amakuru y’isozwa ry’aba Banyarwanda, Mugisha Blaine na Yuhi Cesar, turayakesha Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye wanitabiriye umuhango w’isozwa ry’amasomo y’abarangije muri iri shuri.
Ni igikorwa cyabaye mu cyumweru gishize tariki 11 Mata 2025 nk’uko byatangajwe na Ambasaderi Johnston Busingye, wifurije ishya n’ihirwe aba Banyarwanda.
Yagize ati “Turabishimiye cyane ba Ofisiye Kadete bacu Mugisha Blaine na Yuhi Cesar. Muri ishema ry’Igihugu. Tubifulije ishya n’ihirwe.”
Ni umuhango kandi wanitabiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage, Igor César, akaba n’umubyeyi w’umwe muri aba Banyarwanda barangije amasomo muri iri shuri [Yuhi Cesar].
Mu mpera z’umwaka ushize mu kwezi k’Ukuboza 2024, iri shuri ry’ibigwi mu masomo ya gisirikare, Royal Military Academy Sandhurst, ryari ryanarangijemo abarimo Brian Kagame, umuhererezi mu muryango wa Perezida Paul Kagame.
Brian Kagame kandi yarangije muri iri shuri nyuma y’imyaka ibiri mukuru we bakurikirana Ian Kagame na we arangije amasomo muri iri shuri, wanaje kwinjizwa mu Ngabo z’u Rwanda, ubu akaba ari umwe mu basirikare bagize umutwe w’Ingabo Zirinda Abayobozi bakuru.
Iri shuri Royal Military Academy Sandhurst, rizwiho kuba ubukombe dore ko ryanyuzemo ab’amazina akomeye ku Isi, barimo Ibikomangoma by’Ubwami bw’u Bwongereza, Prince William na Harry, bakaba abahungu b’Umwami Charles III.
Iri shuri kandi ryizwemo abandi bamenyekanye cyane, nka Muammar Muhammad Abu Minyar al-Gaddafi wabaye Perezida wa Libya, unazwi cyane mu guharanira ukwigira kwa Afurika.







RADIOTV10