Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ishyaka PDI ryasezeranyine FPR-Inkotanyi gukomeza kuyishyigikira no gukorana

radiotv10by radiotv10
02/12/2021
in MU RWANDA
0
Ishyaka PDI ryasezeranyine FPR-Inkotanyi gukomeza kuyishyigikira no gukorana
Share on FacebookShare on Twitter

Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi PDI ryizihije imyaka 30 rimaze ribayeho rivuga ko rizakomeza gushyigikira Politiki nziza ya FPR-Inkotanyi no gukomeza gukorana mu kwimakaza imiyoborere na Demokarasi bitagira uwo biheza.

Ishyaka PDI ryashinzwe ku itariki 30 Ugushyingo 1991, rikaba ryari rifite intego yo guharanira uburenganzira bw’abantu batari babufite muri icyo gihe, harimo n’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda icyo gihe, kuko bakorerwaga ivangura, bakanamwa uburenganzira bw’ibanze n’ubutegetsi bwariho icyo gihe.

Mu kwizahiza imyaka 30 ishize ishyaka PDI rivutse, mu birori byabaye tariki 30 Ugushyingo 2021, abanyamuryango baryo bafashe umwanya wo kuzirikana inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ibirori byo kwizihiza iyo sabukuru bikaba byabereye i Kigali.

Umuyobozi w’ishyaka rya PDI , Mussa Fazil Harerimana, abashinze iryo shyaka ndetse na komite ihagarariye abanyamuryango, harimo n’abadepite, bashimye uruhare rw’Umuryango RPF-Inkotanyi (RPF), uyoboye igihugu guhera mu 1994, ukaba wari ufite icyerekezo cyo kubohora Abanyarwanda no kubahuza.

Harerimana yavuze ko intego ya PDI yabaye guteza imbere demokarasi y’intangarugero, gushyira imbere inyungu z’igihugu, gukorana neza n’andi mashyaka ya politiki mu bitekerezo n’ibyemezo bya politiki bigize ijwi rihuriweho rivugira Abanyarwanda.

Mussa Fazil Harerimana, yashimiye abashinze ishyaka rya PDI, kubera umuhati bagaragaje mu kurwanya imiyoborere mibi, kandi kurwanya imiyoborere mibi ikaba yari intego y’Ubuyobozi bwa RPF, yahagaritse Jenoside, n’imyoborere yo guca ibice mu baturage byaranze ubutegetsi bubi bwayibanjirije.

Harerimana ati “Twe ntidushyigikira politiki zibiba amacakubiri mu bantu, kandi ntidushyigikira abantu bitwaza ubwisanzure bw’itangazamakuru no kuvuga ibyo umuntu ashaka, ngo basenye iki gihugu.”

Harerimana yavuze ishyaka PDI rizakomeza gahunda yaryo yo kuvuga ukuri n’iyo haba hari ibintu bikomeye cyane, nkuko byagaragaye no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Kandi PDI izakomeza gukorana na RPF iri ku buyobozi bw’u Rwanda muri iki gihe.

Yagize ati “Aho duhagaze, byagaragaye mu 2003, igihe cyo kuvugurura itegeko nshinga , no kungera igihe cya Manda y’umukuru w’igihugu. Twashyigikiye icyo gitekerezo, kuko turi urugero rw’abantu baharanira demokarasi, no guhitamo umuyobozi w’igihugu ukwiriye, ukurikije amateka ye mu bijyanye n’ubuyobozi ndetse n’ubushobozi.”

Mu rwego rwo kwizihiza iyo sabukuru y’imyaka 30 PDI imaze ishinzwe kandi, Abanyamuryango ba PDI basuye urwibutso rwa Jenoside ku i Rebero (Rebero Genocide memorial site) ndetse banasura Inzu ndangamurage y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside ( Museum on the Campaign against Genocide), iyo nzu ikaba iherereye ku Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen + 9 =

Previous Post

Abandi batangabuhamya bari bashinjije Urayeneza Gerard bakomeje guhindura imvugo bamushinjura

Next Post

Muhanga: Gitifu w’Akarere watunzwe agatoki ku mitangire itanoze y’amasoko yimuriwe ahandi

Related Posts

6 Fruits you should eat after every meal

6 Fruits you should eat after every meal

by radiotv10
29/01/2026
0

Eating fruits after meals is a simple way to stay healthy. Fruits help your body digest food, give you energy,...

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Nyuma yuko Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi noneho ikoresheje umuhungu wa Ingabire Victoire Umuhoza mu gusaba u Rwanda kurekura umubyeyi...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Abantu babiri bo mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo, bitabye Imana bakubiswe n’inkuba, barimo umwana w’imyaka itandatu, mu gihe hari abandi bahungabanye...

IZIHERUKA

6 Fruits you should eat after every meal
IMIBEREHO MYIZA

6 Fruits you should eat after every meal

by radiotv10
29/01/2026
0

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

29/01/2026
Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Muhanga: Gitifu w’Akarere watunzwe agatoki ku mitangire itanoze y’amasoko yimuriwe ahandi

Muhanga: Gitifu w’Akarere watunzwe agatoki ku mitangire itanoze y’amasoko yimuriwe ahandi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

6 Fruits you should eat after every meal

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.