Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Gihugu cy’u Burundi, riranengerwa kujandika abana b’abanyeshuri mu bya politiki, nyuma yuko ribakoresheje imyiyerekano ya Politiki yanenzwe na bamwe mu babyeyi n’abarezi.
Ni nyuma yuko amwe mu mashuri yo muri Komini ya Kirundo, akorewemo ibyo bikorwa bya Politiki, arimo Ishuri Ribanza rya Gikuyo, Ishuri rya Kavomo, n’ishuri rya Islam ryo muri ako gace.
Amakuru avuga ko ku ya 10 Mutarama umunsi wo ku wa Gatandatu, hateguwe igikorwa cyo kwerekana imbaraga cya CNDD-FDD mu mujyi wa Kirundo, mu Ntara ya Butanyerera, mu majyaruguru y’u Burundi.
Kuri uwo munsi, abanyeshuri bo muri ariya mashuri bashishikarijwe kwitabira isiganwa ryakurikiwe n’urugendo rwa politiki mu mihanda y’umujyi, bituma ibikorwa by’itangwa ry’amasomo ryari riteganyijwe uwo munsi bihagarikwa.
Umubyeyi w’umunyeshuri umwe wiga mu Ishuri Rikuru rya Tekiniki rya Municipal ya Kirundo, yagize “Abana bacu bagombaga gusubira ku ishuri kwiga cyangwa amasomo yo kwiyitaho ku wa Gatandatu. Ahubwo, bajyanywe mu bikorwa bya politiki.”
Ababyeyi benshi bahangayikishijwe no kuba abana bato bacengezwamo ibitekerezo bya bya politiki aho kwigishwa amasomo azabagirira umumaro mu bihe bizaza.
Umubyeyi w’umunyeshuri wiga mu Ishuri Ribanza rya Gikuyo yagize ati “Ndetse n’abana bato bari bahari. Ni gute abanyeshuri bashobora gucengezwamo ibitekerezo bya politiki mu gihe bagomba kurindwa no gucungwa?”
Muri urwo rugendo rwakozwe n’aba banyeshuri, hagendaga havugwa ubutumwa bushyigikira ishyaka CNDD-FDD, nk’aho hari aho bavugaga ko iri shyaka rizaguma ku butegetsi “kugeza igihe Yesu Kristu azagarukira” kandi ko ari ryo “shyaka ryonyine ridashobora kugira uwahangana na ryo” amagambo yafashwe nk’ateye ubwoba na bamwe mu baturage.
Bamwe mu barezi na bo bifashe ku munwa
Bamwe mu barimu baganiriye na SOS Médias Burundi dukesha aya makuru, batifuje ko amazina yabo atangazwa, bamagana ibi byakozwe na ririya shyaka, bakavuga ko bihabanye n’umuhamagaro wo kwigisha no kurera.
Umwe yagize ati “Ishuri rigomba kuguma ari ahantu hadafite aho habogamiye. Inshingano zacu ni ukwigisha abaturage bafite inshingano, ntabwo ari ukubakoresha mu nyungu za politiki.”
Undi mwarimu yagize ati “Iyo umuyobozi w’ishuri ashishikariza abanyeshuri gukora ibikorwa bya politiki, bahemukira icyizere cy’ababyeyi kandi barenga ku mahame mbwirizamuco y’uburezi.”
Mu bavuzwe n’ababyeyi harimo Jean Paul Mukezangango, umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Tekiniki rya Kirundo. Ababyeyi basaba ko yirukanwa, bemeza ko yitwara nk’umunyapolitiki kuruta kuba umurezi.
Uhagarariye ababyeyi yagize ati “Umuyobozi w’ishuri agomba kurinda abana bacu, ntabwo abashora mu ntambara za politiki.”
Imiryango itari ya Leta yo muri kariya gace, na yo yanenze cyane ibi bikorwa, ivuga ko ari ukubangamira uburenganzira bw’abana.
RADIOTV10










