Isi ya ruhago ikomeje kunamira uwari umutoza Jean-Louis Gasset witabye Imana ku myaka 72 y’amavuko, aho bamwe mu bafite amazina azwi mu mupira w’amaguru bakomeje kugaragaza agahinda batewe n’urupfu rwe.
Iyi nkuru y’akababaro ntiyabaye impano nziza ku bakunzi ba ruhago, ku munsi ubusanzwe baba bishimiye imikino ari na ko bahabwa bakanatanga impano kuri uyu munsi wiswe “Boxing Day”, bisanishwa n’umunsi w’impano.
Montpellier, ifatwa nk’ikipe y’umuryango we, yasohoye itangazo rigira riti: “MHSC yabimenye uyu munsi, ifite agahinda kenshi ko kubura Jean-Louis Gasset.”
Montpellier ikomoka ku ikipe umubyeyi wa Gasset yashinze, ndetse Gasset yaje kuyikinira aranayitoza.
Jean-Louis Gasset yari umuntu w’ikirangirire cyane cyane mu mupira w’amaguru w’u Bufaransa, ariko no ku rwego mpuzamahanga.
Uretse kuba yarabaye umukinnyi wo hagati imyaka myinshi, yanabaye umutoza wungirije wa Laurent Blanc muri Bordeaux, mu ikipe y’igihugu y’u Bufaransa no muri Paris Saint-Germain. Nyuma yaho yabaye umutoza mukuru w’amakipe atandukanye nka Saint-Étienne, Bordeaux, Marseille na Montpellier, ari nayo ya nyuma yatoje mu buzima bwe mu mwaka ushize wa 2024.
Nyakwigendera Jean-Louis Gasset yanatoje no muri Afurika kuko kuva muri 2022 kugeza muri 2024 yabaye umutoza w’ikipe y’igihugu ya Côte d’Ivoire.
Nyuma y’urupfu rwe, isi ya ruhago ikomeje kumwunamira, ariko benshi bagaragaza ko ari inzu y’ibitabo ya ruhago igiye.
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bufaransa (FFF), Philippe Diallo, binyuze mu itangazo yagize ati: “Twakiriye inkuru y’urupfu rwa Jean-Louis Gasset dufite agahinda kenshi. Uyu munsi umupira w’amaguru w’u Bufaransa utakaje umwe mu bakozi bawo bakomeye. Jean-Louis yasize umurage ukomeye mu bisekuru byinshi. Uretse kuba yari umutoza w’umuhanga wubahwaga, yari umuntu wakundaga cyane umupira w’amaguru, ufite umutima w’ubumuntu, utera abandi imbaraga kandi wiyemeje, wabashije mu myaka myinshi gutanga indangagaciro n’urukundo rw’umukino ku bantu bose bagize amahirwe yo gukorana na we. (…) Kuri uyu munsi ubabaje ku mupira w’amaguru w’u Bufaransa, FFF irihanganisha byimazeyo umuryango we n’abo yari hafi.”
Rutahizamu wa Real Madrid, Kylian Mbappé, na we yunamiye Jean-Louis Gasset mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa Instagram ati: “Igitabo cy’umupira w’amaguru kiradusize. Urakoze kuri byose, uruhukire mu mahoro. Nihanganishije umuryango we n’abari hafi ye.”

Perezida wa Paris Saint-Germain, Nasser Al-Khelaïfi, na we yunamiye uyu mugabo bakoranye hagati ya 2013 na 2016, ubwo yari umutoza wungirije wa Laurent Blanc.
Al-Khelaïfi yagize ati: “Jean-Louis Gasset yari umuntu wihariye cyane kuri iyi kipe kandi yari umuntu w’ingenzi kuri njye. Muri ibi bihe bikomeye, ibitekerezo byacu biri kumwe n’umuryango we, abo yari hafi ndetse n’abantu bose basangiye na we urukundo rw’umupira w’amaguru.”
Rutahizamu wa Gabon, Pierre-Emerick Aubameyang, aho ari muri CAN muri Maroc, yatanze icyubahiro kuri Gasset nk’umutoza we w’ingenzi, avuga ko izina rye rizahora mu mitima yabo.
Jean-Louis Gasset
Nk’umutoza mukuru:
• AS Saint-Étienne
• Girondins de Bordeaux
• Olympique de Marseille
• Montpellier HSC
• Ikipe y’igihugu ya Côte d’Ivoire (2022–2024)
Nk’umutoza wungirije:
• Girondins de Bordeaux
• Ikipe y’igihugu y’u Bufaransa
• Paris Saint-Germain (PSG)

Ephrem KAYIRANGA
RADIOTV10











