Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, yavuze imyato Perezida Joe Biden wamubereye Visi Perezida, avuga ko imiyoborere ye yari ikenewe ku Isi, kugira ngo ibashe kwikura mu ngaruka z’icyorezi kigeze kuyishegesha.
Iminsi irabarirwa ku ntoki ngo Joe Biden asohoke mu Biro by’Umukuru w’Igihugu cya USA-White House, byongere byinjirwemo na Donald Trump n’ubundi yari yasimbuye.
Mu cyumweru gitaha tariki 20 Mutarama 2025 Donald Trump uzaba abaye Perezida wa 47 wa Leta Zunze Ubumwe za America, azarahirira kuyobora iki Gihugu, aho azaba asimbuye Joe Biden wari umaze imyaka ine akiyobora muri manda imwe.
Joe Biden w’imyaka 82 y’amavuko, utarashoboye guhatana na Trump mu matora aheruka, azwi muri Politiki ya Leta Zunze Ubumwe za America, ndetse akaba yarabaye Visi Perezida ku bwa Barack Obama, kuva muri 2009 kugeza muri 2017.
Barack Obama warangije manda ze ebyiri, wanafashije Biden mu bikorwa byo kwiyamamaza ubwo yatsindiraga kwinjira muri White House, yamushimiye ibyo yakoze muri iyi myaka ine amaze ku butegetsi.
Mu butumwa yatanze, Obama yagize ati “Imyaka ine ishize ubwo Isi yahuraga n’icyorezo, twari dukeneye umuyobozi ufite umuhamagaro wo kwirengagiza ibya politiki agakora ibiri mu murongo w’ukuri. Ibyo ni byo Joe Biden yakoze.”
Obama yavuze ko ubwo Biden yajyaga ku butegetsi, ubukungu bwa US bwari buhagaze nabi, ariko ko yongeye kubuhesha ikuza ku ruhando mpuzamahanga bugakomeza kuba ubwa mbere ku Isi, ndetse ko hahanzwe imirimo mishya miliyoni 17, hakabaho kwinjiza amafaranga menshi ku baturage mu buryo butabayeho mu mateka, ndetse n’ikiguzi cy’ubuvuzi kikabasha kugabanuka.
Obama yavuze kandi ko uyu Mu-Democrat mugenzi we yatoye itegeko ryo kongera kuzahura ibikorwa Remezo by’iki Gihugu cya US, ndetse rinazana ibisubizo ku bibazo by’imihindagurikire y’ibihe.
Ati “Ntewe ishema na Joe ku bw’imiyoborere ye, ubucuti bwe, ndetse n’igihe cyose amaze akorera Igihugu dukunda.”
Obama yavuze ibigwi uyu munyapolitiki mu gihe hari abamunenga, barimo na Donald Trump ugiye kumusimbura, wakunze kuvuga ko ari we wazaniye Isi akaga, byumwihariko intambara zagiye zaduka zigashegesha uyu mubumbe, mu gihe Trump avuga ko iyo aza kuba ari ku butegetsi izo ntambara zitari kubaho.
RADIOTV10