Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Isi yari imukeneye: Obama yavuze imyato Biden ugiye gusohoka muri ‘White House’

radiotv10by radiotv10
16/01/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Isi yari imukeneye: Obama yavuze imyato Biden ugiye gusohoka muri ‘White House’
Share on FacebookShare on Twitter

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, yavuze imyato Perezida Joe Biden wamubereye Visi Perezida, avuga ko imiyoborere ye yari ikenewe ku Isi, kugira ngo ibashe kwikura mu ngaruka z’icyorezi kigeze kuyishegesha.

Iminsi irabarirwa ku ntoki ngo Joe Biden asohoke mu Biro by’Umukuru w’Igihugu cya USA-White House, byongere byinjirwemo na Donald Trump n’ubundi yari yasimbuye.

Mu cyumweru gitaha tariki 20 Mutarama 2025 Donald Trump uzaba abaye Perezida wa 47 wa Leta Zunze Ubumwe za America, azarahirira kuyobora iki Gihugu, aho azaba asimbuye Joe Biden wari umaze imyaka ine akiyobora muri manda imwe.

Joe Biden w’imyaka 82 y’amavuko, utarashoboye guhatana na Trump mu matora aheruka, azwi muri Politiki ya Leta Zunze Ubumwe za America, ndetse akaba yarabaye Visi Perezida ku bwa Barack Obama, kuva muri 2009 kugeza muri 2017.

Barack Obama warangije manda ze ebyiri, wanafashije Biden mu bikorwa byo kwiyamamaza ubwo yatsindiraga kwinjira muri White House, yamushimiye ibyo yakoze muri iyi myaka ine amaze ku butegetsi.

Mu butumwa yatanze, Obama yagize ati “Imyaka ine ishize ubwo Isi yahuraga n’icyorezo, twari dukeneye umuyobozi ufite umuhamagaro wo kwirengagiza ibya politiki agakora ibiri mu murongo w’ukuri. Ibyo ni byo Joe Biden yakoze.”

Obama yavuze ko ubwo Biden yajyaga ku butegetsi, ubukungu bwa US bwari buhagaze nabi, ariko ko yongeye kubuhesha ikuza ku ruhando mpuzamahanga bugakomeza kuba ubwa mbere ku Isi, ndetse ko hahanzwe imirimo mishya miliyoni 17, hakabaho kwinjiza amafaranga menshi ku baturage mu buryo butabayeho mu mateka, ndetse n’ikiguzi cy’ubuvuzi kikabasha kugabanuka.

Obama yavuze kandi ko uyu Mu-Democrat mugenzi we yatoye itegeko ryo kongera kuzahura ibikorwa Remezo by’iki Gihugu cya US, ndetse rinazana ibisubizo ku bibazo by’imihindagurikire y’ibihe.

Ati “Ntewe ishema na Joe ku bw’imiyoborere ye, ubucuti bwe, ndetse n’igihe cyose amaze akorera Igihugu dukunda.”

Obama yavuze ibigwi uyu munyapolitiki mu gihe hari abamunenga, barimo na Donald Trump ugiye kumusimbura, wakunze kuvuga ko ari we wazaniye Isi akaga, byumwihariko intambara zagiye zaduka zigashegesha uyu mubumbe, mu gihe Trump avuga ko iyo aza kuba ari ku butegetsi izo ntambara zitari kubaho.

Perezida Biden

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − 16 =

Previous Post

Hatarashira icyumweru Gen.Muhoozi atangaje ko avuye kuri X-Twitter yayigarutseho bitunguranye

Next Post

Perezida Kagame yagaragaje inzira yageza ku muti w’ibibazo byo muri DRC

Related Posts

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Matata Ponyo Mapon, a politician who held top positions in the Democratic Republic of Congo (DRC), including Prime Minister, said,...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Nta na rimwe yigeze atorwa muri manda zombi- Perezida Kagame avuga kuri Tshisekedi

Perezida Kagame yagaragaje inzira yageza ku muti w’ibibazo byo muri DRC

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.