Umuhanzi Byusa Nelson Byangabo uzwi nka Nel Ngabo uherutse gushyira hanze album ye ya gatatu yise ‘Love Life Light’ yumvikanamo imbaraga z’urukundo n’ubuzima, yavuze ko yifuje guhuza ibi byombi kuko ntagishobora gusiga ikindi.
Umuntu agenekereje iri zina ‘Love Life Light’ risobanura, Urukundo Ubuzima n’Urumuri. Ni amagambo yumvikana nk’azimije ariko asobanuye byinshi.
Nel Ngabo usanzwe abarizwa mu nzu ifasha abahanzi izwi nka Kina Music, mu kiganiro yagiranye na Radio 10, yagarutse ku magambo agize iri zina rya Album ye, avuga ko urukundo n’ubuzima ari ibintu bisobekeranye ku buryo ntawapfa kubitandukanya.
Ati “Hatariho ubuzima ntihabago urukundo. Habanza ubuzima hagakurikiraho urukundo, nyuma hakaza umucyo nk’igisobanuro cy’umuntu uri ku Isi.”
Ni Album igizwe n’indirimbo 13 harimo izo yakoranye n’abahanzi batandukanye basanzwe bafite amazina akomeye muri muzika nyarwanda, nka P FLA, Sintex na Ruti Joel.
Avuga ko nko kuri Sintex, yakuze ari umufana we, naho P FLA, akaba ari umwe mu baraperi b’abahanga bo mu Rwanda, kandi ko yifuzaga kuvanga n’injyana ya RnB asanzwe akora.
Ati “Sinkunda ko naba imbata y’injyana imwe. Naho Ruti Joel we ni inshuti yanjye bitari ibya muzika ahubwo mu buzima busanzwe.”
Nel Ngabo avuga ko ubwo bakoraga indirimbo zizajya kuri iyi album, bari bazikoze ari 20 ariko bagahitamo ko hasohoka 13.
Ati “Izindi turazireka wenda zizaza kuri album ya kane cyangwa iya gatanu, gusa umwihariko w’iyi ya gatatu ni Album izatuma ngera ku ruhando mpuzamahanga nifuza kugeraho, mu gihe Album ya mbere n’iya kabiri byasaga naho binyerekeyeho cyane.”
Kate Gustave NKURUNZIZA
RADIOTV10