Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Israel ikimara gutangaza ko intambara ikiri mbisi yahise ikora igikorwa kibishimangira

radiotv10by radiotv10
16/12/2023
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Israel ikimara gutangaza ko intambara ikiri mbisi yahise ikora igikorwa kibishimangira
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko Israel itangaje ko intambara yayo yo guhangana na Hamas, igifite amezi menshi muri Gaza; yahise igaba ibitero bikomeye muri iyi Ntara.

Ni ibitero byagabwe kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ukuboza 2023 mu gihe igisirikare cya Israel cyari kimaze gutangaza ko iyi ntambara yo guhangana na Hamas muri Gaza “igifite amezi menshi igikomeje.”

Umuvugizi w’Igisirikare cya Israel, Daniel Hagari, kuri uyu wa Kane yatangaje ko ubu iki gisirikare gishyize imbaraga mu guhangana na Hamas mu mijyi ibiri yo muri Gaza.

Yagize ati “Hazabaho urugamba rukomeye mu minsi igiye kuza.”

Minisiteri y’Ubuzima muri Gaza, yo yatangaje ko iyi ntambara imaze guhitana abaturage barenga 18 700 biganjemo abagore n’abana.

Iyi Minisiteri kandi yatangaje ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu abaturage benshi bishwe n’igitero cyagabwe mu gace ka Khan Yunis gaherereye mu majyepfo ya Gaza, ndetse hakaba n’abandi bishwe n’ibitero by’indege mu gace ka Nuseirat gaherereye rwagati muri Gaza.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, Abanya-Palestine benshi bari birunze mu mujyi wa Rafah uherereye mu majyepfo ya Gaza mu gace gahana imbibi na Misiri, bari mu kaga nyuma yo kurokoka ibitero bya Israel.

Abu Omar umuturage wo muri Rafah yagize ati “Aka gace gasanzwe kabarirwamo abagore n’abana benshi, nk’uko mubibona murabona ko aka gace kahoze gatuwe ubu kabaye amatongo.”

Yakomeje agira ati “Misile eshatu zarashwe muri aka gace gatuwemo n’abaturage, kandi nta bikorwa bifitanye isano n’igisirikare bakoraga.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × four =

Previous Post

Ndacyariho nimundebe nafunze n’ikaruvati- Bwa mbere Past.Mpyisi yavuze ku wamubitse agihumeka

Next Post

U Rwanda rwavuze ku Banyarwanda bamaze imyaka ibiri bafungishijwe ijisho imahanga barabuze Igihugu kibakira

Related Posts

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Matata Ponyo Mapon, a politician who held top positions in the Democratic Republic of Congo (DRC), including Prime Minister, said,...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyemezo cyo kwirukana Abanyarwanda 8 boherejwe muri Niger cyabaye gihagaritswe

U Rwanda rwavuze ku Banyarwanda bamaze imyaka ibiri bafungishijwe ijisho imahanga barabuze Igihugu kibakira

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.