Umuryango w’Abibumbye wababajwe n’ibitero by’indege bya Israel birimo icyagabwe ku ishuri ryawo muri Gaza, ahacumbikiwe impunzi zirenga ibihumbi 12, byahitanye abantu 34 barimo abakozi b’uyu Muryango.
Iki gitero cyagabwe ku nkambi ya Nuseirat isanzwe ari n’ishuri ry’Umuryango w’Abibumbye ryigamo Abanya-Palestina.
Abantu 34 bahitanywe n’iki gitero, barimo abakozi batandatu b’Umuryango w’Abimbye, ndetse n’abagore n’abana 19.
Umuryango w’Abibumbye wamaganye iki gitero, uvuga ko Abanya-Palestina ibihumbi 12 bahungiye kuri iri shuri, bari bizeye umutekano, bityo ko Israel itari ikwiye kuhagaba igitero.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibikorwa by’ubutabazi UNRWA, mu butumwa bwaryo, ryagize riti “muri abo bishwe Umuyobozi wa UNRWA ndetse n’abandi bagize itsinda ryatangaga umusanzu mu bikorwa by’ubutabazi.”
Iki gitero kije gikurikira ikindi na cyo cyari cyagabwe ku nkambi ku munsi wabanje w’ejobundi nacyo cyahitanye abantu, abandi bagakwira imishwaro.
Umuryango w’Abibumbye watangaje ko bibabaje kuba Israel irimo kwica abasivile aho guhangana na Hamas, mu gihe Israel yo ivuga ko itagamije kwivugana abasivile, ahubwo ko iba igambiriye abarwanyi b’umutwe wa Hamas, kandi bakomeje kwivanga n’abaturage.
Kuva intambara ya Israel na Hamas yakwaduka mu kwezi k’Ukwakira umwaka ushize wa 2023, imaze guhitana abarenga ibihumbi 41, mu gihe abarenga ibihumbi 95 bakomeretse, ndetse mu bishwe bakaba barimo abakozi b’Umuryango w’Abibumbye bagera kuri 300.
Olive YAMBABARIYE
RADIOTV10