Abategetsi bakomeye ku isi bo mu Bihugu bitandukanye bahuriye i Paris mu Bufaransa mu nama iri kugaruka ku cyakorwa ku ntambara ya Israel na Hamas, ndetse n’ibijyanye n’ibikorwa by’ubutabazi birimo gutanga imiti.
Muri iyi nama kandi, hanasuzumwe ibijyanye no kugeza ibikoresho bikenewe n’abaturage bari mu kaga, nk’amazi, ibiribwa ndetse n’ibikomoka kuri peteroli, ndetse no gukura inkomere muri Gaza zikajya kwitabwaho ahandi.
Aljazeera ivuga ko bimwe mu byaganiriweho harimo gushaka umuhora wanyuzwamo abo bantu ndetse n’ibyo bikoreshe muri Chipre/Cyprus.
U Bufaransa bwemeye ko bwatanga kajugujugu ifite n’ibyo bikoresho nkenerwa, icyakora mu gihe gito byaboneka ni mu minisi 10.
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron ubwo yatangizaga iyi nama yavuze ko ibikorwa biri kubangamira uburenganzira bw’abasivile bikwiye guhagarara.
Perezida Macron nubwo Israel ifite uburenganzira bwo kurinda abasivile nka kimwe mu byatumye ihangana na Hamas, ariko “agaciro k’ubuzima bwa bose karangana.”
Iyi nama iteraniye i Paris, yahuje abayobozi bo mu Burengerazuba bw’Isi, abo mu Bihugu by’Abarabu, abo mu Muryango w’Abibumbye ndetse n’abo mu miryango itegamiye kuri Leta.
Denyse M. MPAMBARA
RADIOTV10