Igisirikare cya Israel cyatangaje ko buri muturage wese uba mu majyaruguru y’agace ka Wadi ko mu Ntara ya Gaza, akwiye kwimukira mu majyepfo ya Gaza, mu gihe kitarenze amasaha 24, ngo kuko rugiye kuhambikanira.
Ni ukuvuga ko abaturage barenga miliyoni 1,1 bangana na 1/2 cy’abaturage bose bo mu Ntara ya Gaza, ari bo bagomba kwimuka.
Icyakora mu itangazo Umuryango w’Abibumbye washyize ahagaragara, wamaganiye kure icyo cyemezo, uvuga ko bidashoboka, kuko bishobora kugira ingaruka mbi ku baturage.
Kugeza ubu abaturage batuye ako gace babuze icyo bafata n’icyo bareka, kuko baheze mu rungabangabo.
Ni mu gihe Israel yo yamaze gufunga umupaka wa Gaza, mu rwego rwo guhagarika ibikomoka kuri Peteroli n’ibiribwa bishobora koherezwayo.
Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10
Isiraheli birakomeye kbx