Itangazo rya Congo rikomeje kwamaganirwa kure, M23 na yo yariteye ishoti

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ubuyobozi bw’umutwe wa M23 na bwo bwamaganiye kure ibyatangajwe na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, buvuga ko byuzuye ibinyoma, butangaza ko ubu butegetsi ahubwo ari bwo bukomeje kurenga ku myanzuro yagiye ifatwa.

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku ya 17 Mutarama 2023, yashyize hanze itangazo rivuga ku bibazo by’umutekano mucye muri Kivu ya Ruguru, ryongeraga gushinja u Rwanda ibinyoma ko rufasha M23 ndetse ko uyu mutwe utarekuye ibice bimwe ahubwo ko ukibigenzura.

Izindi Nkuru

Kuri uyu wa Kane tariki 19 Mutarama 2023, Guverinoma y’u Rwanda yamaganiye kure ibikubiye muri iri tangazo, ivuga ko bibabaje kuko ari ibinyoma, ndetse igaragaza ko bimwe mu biririmo bigaragaza ko hari umugambi mubisha uri gutegurwa wo gushoza intambara ku Rwanda.

Ubuyobozi bw’umutwe wa M23 na bwo bwashyize hanze itangazo kuri uyu wa Kane tariki 19 Mutarama 2023, ryamagana ibyatangajwe na Guverinoma ya Congo.

Uyu mutwe uvuga ko ibyatangajwe ko uyu mutwe utarekuye ibice byavuzwe ko wavuyemo, ari ikinyoma kuko wabivuyemo ku mugaragaro

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, Lawrance Kanyuka, rigira riti “Bihabanye n’ibyavuzwe mu itangazo, M23 iremeza ko yavuye mu birindiro bya Kibumba na Rumangabo, ku ya 23 Ukuboza 2022 ndetse no ku ya 06 Mutarama 2023, ikagenda yemye.”

M23 ikomeza ivuga ko yiteguye kurekura n’ibindi bice byose igenzura nkuko byemerejwe mu nama y’i Luanda muri Angola yabaye mu kwezi k’Ugushyingo 2022.

Iti “Nubwo hakomeje gukorwa ibyo bikorwa byo kurekura ibice nkuko byemerejwe mu nama y’i Luanda, Guverinoma ya Congo ifatanyije n’ubufatanye bwayo ntibigeze bahagarika imirwano nkuko byanemejwe muri iyi nama. Ubwo bwihuze bukomeje kubaga ibitero ku birindiro byacu binyuranye, kandi natwe ntabwo tuzicara ngo turebere abaturage bakomeza kwicwa.”

M23 ikomeza ivuga ko imyanzuro yafatiwe muri iriya nama y’i Luanda itayireba yonyine, iti “Ntiturabona na rimwe Guverinoma ya DRC ishyira mu bikorwa iyi myanzuro nko kwambura intwaro imitwe yaba ikomoka hanze n’ikomoka mu Gihugu imbere cyangwa gahunda ihamye yo gusubiza abaturage bahunze mu ngo zabo.”

Uyu mutwe wa M23 usoza usaba Guverinoma ya Congo guhagarika ibikorwa byayo byo kuburizamo inzira z’uburyo bwo gushaka amahoro z’i Nairobi ndetse no kunyuranya n’imyanzuro y’i Luanda, no gukomeza gukingira ikibaba ubwicanyi buri gukorerwa bamwe mu Banyekongo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru