• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Itoroka ry’uwabaye muyobozi ukomeye i Burundi ryatanzweho amakuru mashya

radiotv10by radiotv10
19/04/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Itoroka ry’uwabaye muyobozi ukomeye i Burundi ryatanzweho amakuru mashya
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko bivuzwe ko Alain Guillaume Bunyoni wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Burundi, yatorotse Igihugu, agahungira muri Tanzania, Guverinoma y’iki Gihugu yemeje ko uyu munyapolitiki yabuze, mu gihe Ubushinjacyaha buri kumushakisha.

Inkuru y’itoroka rya Alain Guillaume Bunyoni, yatangiye kuvugwa kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Mata 2023, nyuma yuko ku wa Mbere ingo ze zisatswe n’inzego z’umutekano n’iz’iperereza kubera gukekwa ko hahishe amafaranga menshi.

Kuri uyu wa Kabiri, amakuru yavugaga ko Alain Guillaume Bunyoni yahunze Igihugu, akerecyeza muri Tanzania, ariko nta rwego rwa Leta rwari rwakabyemeje.

Amakuru dukesha ikinyamakuru SOS Medias Burundi, avuga ko Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Burundi, Martin Niteretse yemereye itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Mata 2023, ko Alain Guillaume Bunyoni yabuze.

Martin Niteretse yavuze ko Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Burundi buri gushakisha uyu munyapolitiki Alain Guillaume Bunyoni wigeze kuba Minisitiri w’Intebe, akaza gukurwa kuri uyu mwanya, nyuma yuko bivuzwe ko yari ari mu mugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Evariste Ndayishimiye.

Alain Guillaume Bunyoni uri mu banyapolitiki bigeze kugira ijambo rikomeye mu Burundi, yasimbuwe ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe muri Nzeri umwaka ushize wa 2022.

Icyo gihe yakuwe kuri uyu mwanya ukomeye mu rwego rwa Politiki, nyuma yuko we na Perezida Ndayishimiye bari bamaze iminsi baterana amagambo.

Ku wa Mbere w’iki cyumweru ni bwo Polisi ndetse n’inzego zishinzwe ubutasi mu Burundi, zabyukiye ku rugo rwe, zisaka inzu ye, ubwo byakekwaga ko hari amafaranga menshi yabonye mu buryo butanoze, ahishe iwe.

Ubwo Alain Guillaume Bunyoni yakurwaga kuri uriya mwanya wa Minisitiri w’Intebe, hari abasesenguzi bo mu Burundi, bari bavuze ko muri iki Gihugu hari abayobozi bigize ibikomerezwa, bagakoresha ububasha bahabwa n’amategeko, mu kwigwizaho imitungo, kandi ko Perezida Evariste Ndayishimiye atabishyigikiye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one + sixteen =

Previous Post

Umuhanzi nyarwanda wari wahuye n’isanganya ubu aramwenyura

Next Post

Umuraperi ugezweho mu Rwanda yamaze kwinjira mu bashoramari ba muzika

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
Umuraperi ugezweho mu Rwanda yamaze kwinjira mu bashoramari ba muzika

Umuraperi ugezweho mu Rwanda yamaze kwinjira mu bashoramari ba muzika

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.