Thursday, September 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Iyicwa ry’umuyobozi wo hejuru muri Hamas rishobora gutuma intambara ihindura isura

radiotv10by radiotv10
03/01/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Iyicwa ry’umuyobozi wo hejuru muri Hamas rishobora gutuma intambara ihindura isura
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko Israel igabye igitero i Beirut muri Lebanon ikivugana umuyobozi wungirije w’umutwe wa Hamas, umutwe wa Hezbollah wo muri iki Gihugu cyiciwemo uyu muyobozi, watangaje ko ugiye kwinjira mu ntambara ihanganishije Israel na Hamas.

Saleh al-Arouri wari umuyobozi wungirije w’umutwe wa Hamas, yaguye mu gitero cy’indege zitagira abapilote cyagabwe mu gace ka Dahiyeh mu murwa mukuru wa Lebanon, Beirut.

Hamas yemeje aya makuru ivuga ko iki gitero cyagabwe na Leta ya Israel, yongeraho ko uko byagenda kose igomba kwihorera.

Iki gitero kandi, kirasa n’igishobora guhindura isura y’intambara Israel ihanganyemo na Hamas, kuko umutwe wa Hezbollah wo muri Lebanon wahise utangaza ko ugiye kwinjira mu ntambara byeruye nyuma y’uko Israel ikoze iki gikorwa cy’ubushotoranyi.

Leta ya Israel ntiyemera ko ari yo yagabye iki gitero, kuko Mark Regev uvugira Guverinoma y’iki Gihugu yavuze ko adashaka guhamya ko ari Israel yishe Saleh al-Arouri wari umuyobozi wungirije wa Hamas, avuga ko uwo ari we wese waba abyihishe inyuma bikwiye gusobanuka neza, ko iki kitari igitero cyagabwe kuri Leta ya Lebanon.

Al Jazeera dukesha iyi nkuru, yavuze ko ibinyamakuru bitandukunye byo muri Lebanon byatangaje ko Saleh al-Arouri yicanywe n’abandi bantu batandatu bari kumwe na we, barimo abayobozi ba gisirikare babiri bo mu ngabo za Hamas n’abandi barwanashyaka bane.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 − ten =

Previous Post

Chad: Uwagizwe Minisitiri w’Intebe ntibivugweho rumwe yahise ashyiraho Guverinoma

Next Post

DRC: Abiyemeje gukura Tshisekedi ku butegetsi bagaragaje ko ntakizabakoma imbere

Related Posts

Eng.-AFC/M23 takes decision to ease border crossing at Rwanda-Congo ‘Grande Barrière’

Eng.-AFC/M23 takes decision to ease border crossing at Rwanda-Congo ‘Grande Barrière’

by radiotv10
18/09/2025
0

The leadership of North Kivu Province that was appointed by AFC/M23 “informs all residents of the city of Goma that...

AFC/M23 yafashe icyemezo gishyira igorora abakoresha umupaka wa ‘Grande Barrière’ w’u Rwanda na Congo

AFC/M23 yafashe icyemezo gishyira igorora abakoresha umupaka wa ‘Grande Barrière’ w’u Rwanda na Congo

by radiotv10
18/09/2025
0

Ubuyobozi bw’Intara ya Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwamenyesheje abatuye Umujyi wa Goma ko bemerewe kwambuka umupaka munini uzwi...

Hemejwe inyito y’ibyaha Abayobozi ba Israel bakoreye muri Gaza

Hemejwe inyito y’ibyaha Abayobozi ba Israel bakoreye muri Gaza

by radiotv10
17/09/2025
0

Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe iperereza, yemeje ko abayobozi ba Israel bakoze Jenoside ku Banya-Palestine bo mu Ntara ya Gaza. Raporo...

Hashyizwe hanze ibimenyetso bigaragaza ko ushinjwa kwica Charlie Kirk ari we wabikoze

Hashyizwe hanze ibimenyetso bigaragaza ko ushinjwa kwica Charlie Kirk ari we wabikoze

by radiotv10
17/09/2025
0

Ubushinjacyaha buburana na Tyler Robinson ukekwaho kwica Umunyamerika Charlie Kirk, inshuti ikomeye ya Perezida Trump, bwagaragaje bumwe mu butumwa bwoherejwe...

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

by radiotv10
16/09/2025
0

Ifoto yafashwe mu 1863 yerekana umucakara yuzuye inkovu umugongo wose, igaragaza amateka y’ubucakara bwakorewe abirabura muri Leta Zunze Ubumwe za...

IZIHERUKA

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho abayobozi barimo uwinjiye muri Guvuerinoma n’abo muri Perezidansi
MU RWANDA

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho abayobozi barimo uwinjiye muri Guvuerinoma n’abo muri Perezidansi

by radiotv10
18/09/2025
0

Eng.-AFC/M23 takes decision to ease border crossing at Rwanda-Congo ‘Grande Barrière’

Eng.-AFC/M23 takes decision to ease border crossing at Rwanda-Congo ‘Grande Barrière’

18/09/2025
Umuhanzikazi Tonzi yaciye agahigo ku isabukuru ye y’amavuko

Umuhanzikazi Tonzi yaciye agahigo ku isabukuru ye y’amavuko

18/09/2025
AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Uwari aho Abapolisi barasiye batatu bakekwaho ubugizi bwa nabi muri Kamonyi yavuze uko byagenze

18/09/2025
AFC/M23 yafashe icyemezo gishyira igorora abakoresha umupaka wa ‘Grande Barrière’ w’u Rwanda na Congo

AFC/M23 yafashe icyemezo gishyira igorora abakoresha umupaka wa ‘Grande Barrière’ w’u Rwanda na Congo

18/09/2025
Ibisobanuro by’umugabo uregwa kwicana ubugome umugore we abanje kumutonganya ngo yazerereye atamubwiye

Ibisobanuro by’umugabo uregwa kwicana ubugome umugore we abanje kumutonganya ngo yazerereye atamubwiye

18/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
DRC: Abiyemeje gukura Tshisekedi ku butegetsi bagaragaje ko ntakizabakoma imbere

DRC: Abiyemeje gukura Tshisekedi ku butegetsi bagaragaje ko ntakizabakoma imbere

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho abayobozi barimo uwinjiye muri Guvuerinoma n’abo muri Perezidansi

Eng.-AFC/M23 takes decision to ease border crossing at Rwanda-Congo ‘Grande Barrière’

Umuhanzikazi Tonzi yaciye agahigo ku isabukuru ye y’amavuko

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.