Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Iyicwa ry’umuyobozi wo hejuru muri Hamas rishobora gutuma intambara ihindura isura

radiotv10by radiotv10
03/01/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Iyicwa ry’umuyobozi wo hejuru muri Hamas rishobora gutuma intambara ihindura isura
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko Israel igabye igitero i Beirut muri Lebanon ikivugana umuyobozi wungirije w’umutwe wa Hamas, umutwe wa Hezbollah wo muri iki Gihugu cyiciwemo uyu muyobozi, watangaje ko ugiye kwinjira mu ntambara ihanganishije Israel na Hamas.

Saleh al-Arouri wari umuyobozi wungirije w’umutwe wa Hamas, yaguye mu gitero cy’indege zitagira abapilote cyagabwe mu gace ka Dahiyeh mu murwa mukuru wa Lebanon, Beirut.

Hamas yemeje aya makuru ivuga ko iki gitero cyagabwe na Leta ya Israel, yongeraho ko uko byagenda kose igomba kwihorera.

Iki gitero kandi, kirasa n’igishobora guhindura isura y’intambara Israel ihanganyemo na Hamas, kuko umutwe wa Hezbollah wo muri Lebanon wahise utangaza ko ugiye kwinjira mu ntambara byeruye nyuma y’uko Israel ikoze iki gikorwa cy’ubushotoranyi.

Leta ya Israel ntiyemera ko ari yo yagabye iki gitero, kuko Mark Regev uvugira Guverinoma y’iki Gihugu yavuze ko adashaka guhamya ko ari Israel yishe Saleh al-Arouri wari umuyobozi wungirije wa Hamas, avuga ko uwo ari we wese waba abyihishe inyuma bikwiye gusobanuka neza, ko iki kitari igitero cyagabwe kuri Leta ya Lebanon.

Al Jazeera dukesha iyi nkuru, yavuze ko ibinyamakuru bitandukunye byo muri Lebanon byatangaje ko Saleh al-Arouri yicanywe n’abandi bantu batandatu bari kumwe na we, barimo abayobozi ba gisirikare babiri bo mu ngabo za Hamas n’abandi barwanashyaka bane.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 + 4 =

Previous Post

Chad: Uwagizwe Minisitiri w’Intebe ntibivugweho rumwe yahise ashyiraho Guverinoma

Next Post

DRC: Abiyemeje gukura Tshisekedi ku butegetsi bagaragaje ko ntakizabakoma imbere

Related Posts

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
27/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

by radiotv10
27/01/2026
0

Abajenerali barimo Maj Gen Sylvain Ekenge, wahoze ari Umuvugizi w’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) baravugwa nk’abatangabuhamya mu...

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

by radiotv10
27/01/2026
0

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’u Buhinde batangaje amasezerano akomeye y’ubucuruzi nyuma y’imyaka hafi 20 y’ibiganiro byagiye bihagarara kenshi, mu gihe...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

by radiotv10
27/01/2026
0

The AFC/M23 coalition that is against the government of the Democratic Republic of Congo, announced that it is never going...

IZIHERUKA

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi
IMYIDAGADURO

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
DRC: Abiyemeje gukura Tshisekedi ku butegetsi bagaragaje ko ntakizabakoma imbere

DRC: Abiyemeje gukura Tshisekedi ku butegetsi bagaragaje ko ntakizabakoma imbere

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.