Inyamaswa zisanzwe ziba mu itsinda rimwe n’abantu zirimo ‘Inkima; Inkende, Inguge’, ziri mu zitanga ibyishimo ku basura Pariki y’Igihugu Akagera. Izi nyamaswa zagaragaye zikora nk’iby’abantu, nko konsa no kuguyaguya abana bazo.
Mu mafoto dukesha urubuga rw’ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera, agaragaza izi nyamaswa ziri muri iyi Pariki, zimwe zaje kwakira ba mukerarugendo, zibatumbiriye nk’izifite icyo zishaka kubabwira.
Izi nyamaswa kandi zimwe zifite abana, zagaragaye ziri kubonsa, zibahendahenda ngo bonke, bareke kurangarira abantu.
Ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu Akagera kandi, bwagaragaje ko muri iyi Pariki hari ubwoko butanu bw’izi nyamaswa zisanzwe ziri mu itsinda ry’abantu.
Muri iyi Pariki habamo ubwoko bwitwa Vervet Monkey, Olive Baboon, Blue Monkey, Lesser Galago (bushbaby) ndetse na Greater Galago.
Ubwoko bw’Inkima zizwi nka Vervet na Baboon, zo zikunze kwisanzura, zigatembera mu bice bigize Pariki, mu gihe izo mu bwoko bwa Blue Monkey; zo zidakunze kuva aho ziri kuko ziba zibereye mu biti biri hafi y’amazi y’ikiyaga.
Naho inkima zo mu bwoko bwa Lesser Galago na Greater Galago buzwi nka Bushbaby, zo zibarwa mu nyamaswa zibasha kubona nijoro, zo zikaba zikunze kugaragara mu ijoro.
Ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera, buvuga ko izi nyamaswa, ari zimwe mu zinejeje ziba muri iyi Pariki, kandi ubwoko butatu bwazo bukaba buzwiho kugira urugwiro muri iyi Pariki.
Izi nkima kandi zigira uruhare mu gutuma ibimera byo muri iyi Pariki bibasha kororoka kuko imbuto z’ibyo zariye, zikazisohora hanze, zimera.
Ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera bwageneye ubutumwa ba mukerarugendo, bugira buti “Urugendo rwawe muri Pariki, uzirebera inkima, kandi uzagira n’amahirwe yo kumarana igihe na zo uzireba. Ni zimwe mu nyamaswa zishimishije mu kuzireba kandi zitanga ibyishimo.”
RADIOTV10