Wednesday, September 11, 2024

Bamwe bati “ni intwari” abandi bati “ni inganzwa ya nyina”-Ibya Hakimi n’umugore we ubundi byaje bite?

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Iby’umukinnyi Achraf Hakim wa PSG n’umugore we Hiba Abouk, bikomeje kuba inkuru idasaza, igenda igarukwaho uko bwije uko bucyeye, kubera ibitangaje byabaye muri gatanya yabo. Benshi baravuga kuri gatanya ariko ntibatekereze ku by’urukundo rwabo, ubundi rwaje rute?

Bamwe bati “ni intwari”, abandi bati “ni umuhungu wa nyina” abandi bati “si umugabo”. Buri wese ari kuvuga Hakimi uko ashatse ariko benshi bakemeza ko yakoze igikorwa cy’ubutwari.

Ni bacye bibaza uko Hakimi n’umugore we Hiba Abouk bakundanye ndetse n’icyatumye urukundo rwabo ruzamo kidobya bokagera aho basaba gutandukana.

Achraf Hakim w’imyaka 24 yavukiye muri Espagne, gusa ababyeyi be bakomoka muri Maroc baje muri Espan gushaka ubuzima.

Ni mfura mu muryango w’abana batatu bakuriye mu buzima butoroshye cyane ko mama we yakoraga amasuku mu ngo z’abantu, naho se agacuruza utuntu ducye ku muhanda. Ibi byamuteye umuhate wo gukora cyane kugiran go ahindure ubuzima bw’iwabo abinyujije mu mpano yari afite yo gukina umupira w’amaguru.

Muri 2006 yinjiye mu ikipe ya Real Madrid, aha ngo se yakoraga ibirometero birenga ijana aherekeje umuhungu we gukina.

Yaje guhura na Hiba Abouk, uyu mukobwa akaba ari umunyamideli n’umukinnyi wa filime wabigize umwuga.

Bitewe n’ikimero cy’uyu mukobwa ntawari kumenya ko arusha Hakim imyaka igera kuri 20 y’amavuko, uyu mubyeyi yagiye afasha umugabo we kenshi kuko bamaze gukundana Hakim yagiye gukinira PSG aha akaba yarahawe agera kuri Miliyoni 8 Euro, biba ngombwa ko uyu mugore asiga ibyo yakoraga muri Espagne agasanga umukunzi we i Paris yatangaje ko ngo ubuzima bw’i paris bwamugoye ariko ngo yagombaga kwitangira urukundo. Iki gihe uretse kuba yari umugore we, yanamufashaga nk’umwarimu w’igifaransa cyane ko uyu mugore avuga indimi nyinshi nk’igifaransa, igi-Spanis, n’icyongereza.

Muri 2020 bakoze ubukwe bwitabiriwe n’abantu bacye bari inshuti zahafi n’imiryango yabo gusa.

Hakimi yamenyekanye cyane muri 2020 aho yatsindaga igitego muri PSG mu kwishimira iki gitego agakuramo umupira agasigarana undi wanditseho ngo George Floyd ndetse n’ubuzima bw’abirabura bifite umumaro.

Aha benshi babonye ko uretse ubuhanga agaragaza mu kibuga ko ashobora no kugira icyo afasha akoresheje izina afite. Hakimi asanzwe afite abana babiri yabyaranye n’uyu mubyeyi.

Muri 2023 muri uku kwezi kwa Ma ni bwo humvikanye inkuru z’uko Hiba Abouk agiye gusaba gatanya n’umugabo we Hakim Achraf nkuko bisanzwe abashakanye bagasezerana ivangamutungo urukiko rubagabanya ibyo batunze.

Gusa mu buryo butunguranye uyu mubyeyi yabwiwe n’urukiko ko umugabo we ari umukene ko ntakintu atunze kuko ngo ibyo akorera byose bijya kuri mama we. Ahubwo ko ngo bagiye kugabana iby’umugore atunze bingana na Miliyoni 2.5 z’ama-Euro.

Benshi bagarutse kuri iyi gatanya yabo ariko birengagiza ko urukundo rwabo rwanyuze muri byinshi kandi ko bakundanye bizira uburyarya.

Blandine UWIKUNDA
RADIOTV10

Comments 2

  1. MFURANZIMA Maestro Olivier says:

    Merci bcp kwiyo nkuru irambuye ariko hariho ico ntatomokewe neza mbega baragabuye izo 2,5million€z’umugore???munyishuye mwoba mukoze

  2. Edouardson Bigirimana says:

    Kwisi ntivyoroshe kbs

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts

Welcome Back!

Login to your account below

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Add New Playlist