Sky Cruise, ni hoteli iteye nk’indege izaba iteretse mu kirere ikabasha kumaramo imyaka myinshi, ikazaba ibasha kwakira abashyitsi 500, gusa hari abavuga ko uyu mushinga ari nk’inzozi.
Iyi hoteli izaba ifite moteri zikoreshwa n’ingufu za atomike zizayifasha kumara igihe kinini iteretse mu kirere, igishushanyo cyayo cyaragaragajwe.
Umudage w’umuhanga mu by’ubumenyi akaba anatunganya amashusho, Hashem Al-Ghaili wakoze amashusho y’imbata y’iyi hoteli, yanayagejeje ku nzobere mu gukora imbata z’ibikorwa by’ubwubatsi Tony Holmsten wanayemeje.
Hashem yavuze ko igishushanyo mbonera cy’iyi hoteli kibaye igikorwa kidasanzwe kandi kigaragaza agashya kagiye kuba ku Isi.
Yagize ati “Ni cyo gihe cyo guhanga udushya cyo gufasha abantu kogoga ikirere bamerewe neza bihanitse.”
Abazaba bari muri iyi hoteli bazaba babasha kureba imfuruka zose z’Isi ndetse bakabasha kuryoherwa n’ubuzima kubera ibikorwa remezo bizaba biyirimo nk’amaduka, aho gukorera imyitozo ngororamubiri(Gyms), aho kogera, aho gufatira amafunguro (Restaurants), utubari ndetse n’aho kurebera film.
Izaba irimo kandi ibyumba bigari byo gukoreramo inama z’ubucuruzi ndetse n’inama zisanzwe ndetse n’aho gukorera ibirori by’ubukwe.
Hashem yakomeje agira ati “Nizeye ko abantu batazongera gutekereza kujya mu ndege. Iyi hoteli yo mu kirere izaba ari ahantu ho gukorera ikiruhuko izaba igufasha kuva hamwe ujya ahandi wifuza kujya.”
Akomeza avuga ko abazajya bajya muri iyi hoteli bazajya banabasha kwerecyeza aho bashaka kujya nkuko basanzwe bakoresha indege ariko ko Sky Cruise itazajya igwa nk’izindi ndege ariko ko abantu bazajya bashaka kuyivamo bazajya bakoresha izindi ndege zizaba ziri kuri iyi hoteli yo mu kirere.
Yagize ati “Igihe Sky Cruise izaba igeze aho werecyeza, hazaba hari indege izajya igufasha kugwa aho ugiye.”
Hashem wemeza ko uyu mushinga washoboka, yatangaje ko iki gikorwa kizagerwaho mbere yuko 2040 igera.
Gusa bamwe mu babonye uyu mushinga, bavuga ko ari inzozi kuko bumva bidashoboka mu gihe uwawutekereje avuga ko bazatungurwa no kubona ibi bibaye.
RADIOTV10