Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Joseph Kabila kuva yagera i Goma yagaragaye ari kumwe n’abayobozi ba AFC/M23

radiotv10by radiotv10
31/05/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Joseph Kabila kuva yagera i Goma yagaragaye ari kumwe n’abayobozi ba AFC/M23
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 bwatangaje ko bwagiranye ibiganiro byiza na Joseph Kabila Kabange wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, uherutse kuva mu buhungiro, bushimangira ko azagira uruhare mu rugendo rwo kuzanira iki Gihugu amahoro arambye.

Ni nyuma y’iminsi micye ubuyobozi bw’iri Huriro bwemeje ko Kabila yamaze kugera i Goma, umujyi umaze igihe ubohowe n’iri huriro, ari na wo rifitemo icyicaro gikuru.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Gicurasi 2025, Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yatangaje ko ubuyobozi bw’iri Huriro bwahuye na Perezida Joseph Kabila.

Mu butumwa bwe, Corneille Nangaa yagize ati “Muri uyu mugoroba, habaye ikiganiro yiza cyane hahati y’Ubuhuzabikorwa bwa AFC/M23 na Perezida w’icyubahiro Joseph Kabila Kabange.”

Corneille Nangaa yakomeje avuga ko uku guhura k’ubuyobozi bwa AFC/M23 na Joseph Kabila, ari nko gutangira ku mugaragaro ibikorwa by’uruhererekane by’uyu munyapolitiki wayoboye iki Gihugu cya DRC, mu kuzana amahoro arambye, no gusubiza ku murongo Igihugu kimaze igihe mu bibazo.

Kabila kandi kuri uyu wa Gatanu yanahuye n’abayobozi b’Imiryango gakondo, bagirana ibiganiro nk’uko we ubwe yabyitangarije, aho akomeje kugenda ahura n’amatsinda atandukanye.

Uyu wabaye umukuru w’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko ubutegetsi bwamusimbuye bwaganishije Igihugu mu bibazo uruhuri, bikwiye gushakirwa umuti, kandi ko yifuza kubigiramo uruhare nk’uko yabihamirije abayobozi b’Imiryango gakondo bahuye kuri uyu wa Gatanu.

Bagiranye ibiganiro

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × five =

Previous Post

Abakunzi b’Umuziki Nyarwanda mu Gihugu hose bagiye kongera kunyeganyega

Next Post

Ingingo zaganiriweho hagati y’Umugaba Mukuru wa RDF n’uw’Ingabo za Misiri uri mu Rwanda

Related Posts

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

by radiotv10
20/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko rihangayikishijwe n’ikibazo cy’Abanyekongo babuze uko basubira mu byabo mu bice birimo Umujyi wa Uvira, nyuma yuko...

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

by radiotv10
19/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko uruhande bahanganye rukomeje kurenga ku gahenge ko guhagarika imirwano, aho rwagabye ibitero birimo iby’indege z’intambara n’ibyo...

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

by radiotv10
19/12/2025
0

Umugabo washakishwaga akekwaho kurasa abantu babiri muri Kaminuza ya Brown muri Leta Zunze Ubumwe za America, no kwica umwarimu wa...

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

by radiotv10
19/12/2025
0

The AFC/M23 coalition has announced that the opposing side continues to violate the ceasefire agreement, carrying out attacks that include...

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

AFC/M23 yavuze ko nubwo iri kuvana abarwanyi bayo muri Uvira hari icyo yifuza cyazayishimisha

by radiotv10
19/12/2025
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwavuze ko ari byiza kuba ryubahirije icyifuzo cyo gukura...

IZIHERUKA

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze
IBYAMAMARE

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ingingo zaganiriweho hagati y’Umugaba Mukuru wa RDF n’uw’Ingabo za Misiri uri mu Rwanda

Ingingo zaganiriweho hagati y’Umugaba Mukuru wa RDF n’uw’Ingabo za Misiri uri mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.