Jules Karangwa wigeze gukora umwuga w’itangazamakuru nk’umunyamakuru w’ibiganiro bya Siporo, yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Urwego rukurikirana Shampiyona y’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ruzwi nka ‘Rwanda Premier League’.
Ni inshingano yatangajweho kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Kanama 2025 n’ubuyobozi bw’uru rwego mu butumwa bwatanze.
Ubuyobozi bw’uru Rwego bwagize buti “Rwanda Premier League yishimiye gutangaza ishyirwaho rya Jules Karangwa nk’Umuyobozi Mukuru (CEO) mushya kuri uyu 06 Kanama 2025.”
Ubuyobozi bwa Rwanda Premier League bukomeza buvuga ko Juels Karangwa azatangira inshingano ze mu kwezi gutaha tariki 01 Nzeri 2025.
Jules Karangwa, ni umwe mu bamaze kugira ubunararibonye muri ruhago nyarwanda, dore ko yari amaze imyaka itandatu mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), aho yari Umujyanama mu by’Amategeko ndetse no mu bya Tenike muri iri Shyirahamwe kuva muri 2019.
Nyuma yo kwinjira mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, yagiye ahabwa amahurwa anyuranye mu bijyanye n’imicungire n’amategeko mu mupira w’amaguru.
Nanone kandi Jules Karangwa azwi mu mwuga w’Itangazamakuru, aho yakoraga ibiganiro bya Siporo, akaba yaranyuze ku bitangazamakuru binyuranye mu Rwanda birimo RADIOTV10 ari na yo yakoreraga mbere yo kwerecyeza muri FERWAFA.
Uyu mugabo wize ibijyanye n’amategeko mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, akaba yaratangiye umwuga w’Itangazamakuru akiri ku ntebe y’Ishuri, aho yakoze kuri Radio Salus yanyuzeho benshi mu banyamakuru b’amazina azwi mu Rwanda.
RADIOTV10