Sunday, November 23, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Jules Karangwa wabaye umunyamakuru yahawe inshingano zikomeye mu mupira w’amaguru mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
07/08/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Jules Karangwa wabaye umunyamakuru yahawe inshingano zikomeye mu mupira w’amaguru mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Jules Karangwa wigeze gukora umwuga w’itangazamakuru nk’umunyamakuru w’ibiganiro bya Siporo, yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Urwego rukurikirana Shampiyona y’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ruzwi nka ‘Rwanda Premier League’.

Ni inshingano yatangajweho kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Kanama 2025 n’ubuyobozi bw’uru rwego mu butumwa bwatanze.

Ubuyobozi bw’uru Rwego bwagize buti “Rwanda Premier League yishimiye gutangaza ishyirwaho rya Jules Karangwa nk’Umuyobozi Mukuru (CEO) mushya kuri uyu 06 Kanama 2025.”

Ubuyobozi bwa Rwanda Premier League bukomeza buvuga ko Juels Karangwa azatangira inshingano ze mu kwezi gutaha tariki 01 Nzeri 2025.

Jules Karangwa, ni umwe mu bamaze kugira ubunararibonye muri ruhago nyarwanda, dore ko yari amaze imyaka itandatu mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), aho yari Umujyanama mu by’Amategeko ndetse no mu bya Tenike muri iri Shyirahamwe kuva muri 2019.

Nyuma yo kwinjira mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, yagiye ahabwa amahurwa anyuranye mu bijyanye n’imicungire n’amategeko mu mupira w’amaguru.

Nanone kandi Jules Karangwa azwi mu mwuga w’Itangazamakuru, aho yakoraga ibiganiro bya Siporo, akaba yaranyuze ku bitangazamakuru binyuranye mu Rwanda birimo RADIOTV10 ari na yo yakoreraga mbere yo kwerecyeza muri FERWAFA.

Uyu mugabo wize ibijyanye n’amategeko mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, akaba yaratangiye umwuga w’Itangazamakuru akiri ku ntebe y’Ishuri, aho yakoze kuri Radio Salus yanyuzeho benshi mu banyamakuru b’amazina azwi mu Rwanda.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine + three =

Previous Post

What Rwandan students really think about AI in education

Next Post

Ibivugwa ku ijyanwa mu bitaro ry’umuhanzi w’Umunya-Uganda Weasel umugabo w’Umunyarwandakazi Teta bavuzweho gupfubirana

Related Posts

Hashyizwe hanze urutonde rw’abazahatanira ibihembo by’abahize abandi mu magare muri Afurika

Hashyizwe hanze urutonde rw’abazahatanira ibihembo by’abahize abandi mu magare muri Afurika

by radiotv10
21/11/2025
0

Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare muri Afurika (CAC) ku nshuro ya mbere mu mateka yashyize hanze urutonde rw’abazahatanira ibihembo by’abahize abandi mu...

Kwinjiza abafana ku buntu ni inyungu ku Mavubi cyangwa ni ukubamenyereza nabi?

Menya umwanya Amavubi yajeho ku Isi ku rutonde ngarukakwezi

by radiotv10
20/11/2025
0

Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda mu mupira w'amaguru, Amavubi yagumye ku mwanya wa 131 ku rutonde ngarukakwezi rw'Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru ku...

Iby’ingenzi byaranze itangwa ry’ibihembo by’abahize abandi mu mupira w’amaguru muri Afurika

Iby’ingenzi byaranze itangwa ry’ibihembo by’abahize abandi mu mupira w’amaguru muri Afurika

by radiotv10
20/11/2025
0

Ibihembo by'abahize abandi mu mupira w'Amaguru ku Mugabane wa Afurika (CAF Awards 2025) byaranze n'ubwiganze bw’Abanya-Morocco bigukanyemo byinshi dore ko...

23 bahagarariye u Rwanda baratangira gukina Shampiyona Nyafurika y’Amagare

23 bahagarariye u Rwanda baratangira gukina Shampiyona Nyafurika y’Amagare

by radiotv10
20/11/2025
0

Mu gihugu cya Kenya haratangira Shampiyona Nyafurika y’umukino w’amagare, aho u Rwanda ruhagarariwe n’abakinnyi 23 bari mu byiciro umunani. Abakinnyi...

Abanyamakuru b’ibiganiro bya siporo mu Rwanda bongeye guhabwa umuburo

Abanyamakuru b’ibiganiro bya siporo mu Rwanda bongeye guhabwa umuburo

by radiotv10
18/11/2025
0

Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura RMC rwongeye kwibutsa abanamakuru bakora ibiganiro bya siporo ko ibitangazamakuru bakorera atari imiyoboro yo gutambukirizamo ubutumwa bwo...

IZIHERUKA

Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID
IMIBEREHO MYIZA

Key updates and progress on Rwanda’s New Digital ID you should know

by radiotv10
22/11/2025
0

Bwa mbere M.Irene yagize icyo avuga ku by’umuririmbyi Vestine byavugishije benshi

Bwa mbere M.Irene yagize icyo avuga ku by’umuririmbyi Vestine byavugishije benshi

22/11/2025
Abahawe impamyabushobozi na Kaminuza ya EAUR abarimo inzobere mu guteka bavuze icyizere barangizanyije

Abahawe impamyabushobozi na Kaminuza ya EAUR abarimo inzobere mu guteka bavuze icyizere barangizanyije

22/11/2025
Ukraine yatunguranye ibwiza ukuri America ku masezerano yateguye agamije kurangiza intambara n’u Burusiya

Ukraine yatunguranye ibwiza ukuri America ku masezerano yateguye agamije kurangiza intambara n’u Burusiya

22/11/2025
Inama y’Ibihugu 20 bikize ku Isi ikomeje kwenyegeza ibibazo biri hagati ya bibiri birimo icyo muri Afurika

Inama y’Ibihugu 20 bikize ku Isi ikomeje kwenyegeza ibibazo biri hagati ya bibiri birimo icyo muri Afurika

22/11/2025
Hatangajwe itumbagira ry’umubare w’abiyandikishije muri gahunda y’ishimwe rya EBM rya Rwanda Revenue

Hatangajwe itumbagira ry’umubare w’abiyandikishije muri gahunda y’ishimwe rya EBM rya Rwanda Revenue

22/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibivugwa ku ijyanwa mu bitaro ry’umuhanzi w’Umunya-Uganda Weasel umugabo w’Umunyarwandakazi Teta bavuzweho gupfubirana

Ibivugwa ku ijyanwa mu bitaro ry’umuhanzi w’Umunya-Uganda Weasel umugabo w’Umunyarwandakazi Teta bavuzweho gupfubirana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Key updates and progress on Rwanda’s New Digital ID you should know

Bwa mbere M.Irene yagize icyo avuga ku by’umuririmbyi Vestine byavugishije benshi

Abahawe impamyabushobozi na Kaminuza ya EAUR abarimo inzobere mu guteka bavuze icyizere barangizanyije

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.