Nyuma y’ibiganiro byayobowe na Joseph Kabila wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byabereye i Nairobi mu minsi ibiri, havutse umuryango wiswe ‘Sauvons la RDC’ ushyigikiye ibitekerezo bye, wemeje ko ugiye guhita unatangiza ibikorwa bikomeye bya dipolomasi.
Uyu muryango wavutse nyuma y’ibiganiro byabaye hirya y’ejo hashize ku wa Gatatu tariki 14 ndetse n’ejo ku wa Kane tariki 15 Ukwakira 2025, uvuga kandi ko unashyigikiye inzira y’amahoro y’Ihuriro ry’Imiryango ishingiye ku myemerere y’Inama y’Abepisikopi Gatulika n’amadini ya Gikristu CENCO-ECC.
Uyu muryango ugizwe n’abanyapolitiki b’ibanze, ari bo Franck Diongo, Augustin Matata, Seth, Jean-Claude MVuemba, Théophile Mbemba ndete n’abandi bemeye gushyigikira ibyifuzo 12 bya Joseph Kabila Kabange bigamije gusohora Igihugu cya Congo mu bibazo kirimo.
Aba banyapolitiki bahamagariye indi miryango n’imitwe ya politiki ndetse n’indi ya gisivile kwiyunga kuri uyu muryango wabo, mu rwego rwo kurandura ubutegetsi bw’igitugu buriho muri DRC.
Mu itangazo bashyize hanze, bagize bati “Twiyemeje gushyigikira intego zihutirwa zigamije gutabara Congo, zatanzwemo inama na Nyakubahwa Joseph Kabila mu ijambo yagejeje ku Banyagihugu tariki 23 Gicurasi 2025, byumwihariko kandi zifitanye isano n’umurongo wo kurandura igitugu.”
Mu itangazo ry’uyu muryango, wavuze kandi ko ushyigikiye ibiganiro byatanzwemo igitekerezi n’Inama y’Abepisikopi Gatulika muri Congo ndetse n’amadini ya Gikirisitu.
Uyu muryango kandi watangaje ko ugiye gutangiza “ibikorwa bikomeye” bya dipolomasi bigamije gusobanurira amahanga intego yawo mu rwego rwo kurandura ibibazo uruhuri byugarije Igihugu cyabo cya DRC.
Uyu muryango wavutse mu gihe Joseph Kabila wayoboye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akomeje kugaragaza imbaraga n’ubushake bigamije guhindura imiyoborere ya kiriya Gihugu, ashinja ubutegetsi buriho kureka Igihugu no kukiganisha mu kangaratete.
Kabila avuga ko afite ubunararibonye buhagije bwatuma atanga umusanzu we mu mpinduramatwara zatuma iki Gihugu cya Congo gisubira ku murongo kuko ubutegetsi burangajwe imbere na Tshesekedi wamusimbuye, bwakiroshye mu manga.
RADIOTV10