Perezida Yoweri Museveni wa Uganda uyu munsi waje mu Rwanda, yahagurutse mu Gihugu cye n’Indege ya Kajugujugu ya Gisirikare imusiga hakurya y’u Rwanda ubundi yinjira akoresheje umupaka w’ubutaka aboneraho kuramutsa Abanyarwanda. Abahanga muri Politiki bemeza ko bifite igisobanuro.
Perezida Yoweri Kaguta Museveni waje yitabiriye CHOGM iri kubera mu Rwanda, yari amaze imyaka itanu adaheruka mu Rwanda.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 23 Kamena 2022, Museveni yagaragaje ahagurutse mu Gihugu cye aje mu Rwanda muri iyi nama azanywe n’indege yo mu bwoko bwa Kajugujugu ya gisirikare.
Nyuma y’amasaha abiri, Museveni yongeye kugaragaza amafoto n’amashusho yinjirira ku mupaka wa Gatuna/Katuna aza mu Rwanda.
Muri aya mashusho kandi, Museveni agaragara amaze kwinjira mu Rwanda aramutsa Abanyarwanda bari ku mupaka wa Gatuna, ati “Muraho!” Na bo bakamusubiza bagira bati “Muraho!” bagahita bakomera icyarimwe amashyi.
Museveni kandi akomeza abaza aba baturage ati “Murakomeye cyane?” bakamusubiza bagira bati “Yego turakomeye.”, bamukomera amashyi, na we akongera akagira ati “Nanjye ndakomeye cyane nk’amabuye.”, bakongera bamakumuhundagazaho amashyi.
Museveni waherukaga mu Rwanda mu myaka itanu ishize, aje nyuma y’amezi macye u Rwanda na Uganda bongeye kuba umwe nyuma y’igihe ibi Bihugu byombi birebana ay’ingwe.
Umwe mu basesengura ibijyanye na Politiki, avuga ko kuba Museveni yanyuze ku mupaka w’ubutaka uhuza u Rwanda n’Igihugu cye, bifite ikintu gikomeye bisobanuye.
Yagize ati “Bisa no kwerekana ko nyuma y’imyaka itanu ataza, yaje yemye ndetse yinjiye mu Rwanda abyishimiye anabishaka, kugira ngo anumve n’umwuka waho.”
Uyu musesenguzi anagaruka ku gikorwa cyakozwe na Museveni wabanje kuramutsa Abanyarwanda, ati “Urumva nk’umuntu uzi neza amateka y’u Rwanda na Uganda ko ari abavandimwe, yifuje no kubaramutsa kugira ngo abahumurize ko ibibazo byabaye hagati y’Ibihugu byombi bisa n’ibitakiriho, kandi abereka ko urujya n’uruza ubu ari ntamakemwa.”
Kuva tariki 31 Mutarama 2022 umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda wananyuzwehona Museveni, wongeye gufungurwa nyuma y’imyaka itanu wari umaze ufunze.
RADIOTV10
None se uwo musesenguzi utarasesenguye ngo atugezeho iryo sesengura, yumva neza ubusesenguzi icyo ari cyo? Ni nde utabasha kuvuga ko BIFITE ICYO BISOBANUYE??? !!!
Nyine yarigukomeza akaduha nibimenyetso byisesengurwa ryurugendo,akareka kudusiga munzira Kandi atweretse ko ayizi.
Aho aratuyobeje rero.