Ubuyobozi bwa Kaminuza ya Edinburgh bwongeye kumenyesha u Rwanda bwitandukanyije n’ibitekerezo by’umuyobozi w’iri shuri, Debora Kayembe Buba uherutse gutambutsa ubutumwa bupfobya Jenoside Yakorewe Abatutsi bukanagoreka amateka, buvuga ko buri kureba icyakorwa kuri uyu muyobozi.
RADIOTV10 ifite kopi y’Ibarurwa yanditswe n’Umuyobozi w’icyubahiro (Principal) wa University of Edinburgh, Professor Peter Mathieson, isubiza iyari yanditswe n’Uhagarariye u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye imenyesha ubuyobozi bw’iyi Kaminuza ko u Rwanda n’Abanyarwanda bashenguwe n’ibyatangajwe na Debora Kayembe usanzwe ari umuyobozi (Rector) w’iyi Kaminuza.
Uyu Debora Kayembe ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, watangaje ko adashyigikiye ko u Bwongereza bwohereza abimukira mu Rwanda ngo kubera ko ruyobowe n’abayobozi bakoze Jenoside.
Uyu muyobozi wa Kaminuza watangaje ibitekerezo bihabanye n’ukuri ku mateka y’ibyabaye mu Rwanda, yanavuze ko Umukuru w’u Rwanda Perezida Kagame Paul ari we wateguye Jenoside, nyamara bizwi n’Isi yose ko ari we wayoboye urugamba rwo kuyihagarika.
Ibarurwa yanditswe na Principal wa Kaminuza ya Edinburgh, Professor Peter Mathieson, yatangiye avuga ko yifuza kumenyesha u Rwanda ko iyi kaminuza iri mu murongo umwe n’Umuryango w’Abibumbye, Inkiko Mpuzamahanga ndetse n’ibindi Bihugu, ku bijyanye na Jenoside Yakorewe Abatutsi.
Ati “Turabizi ko Jenoside Yakorewe Abatutsi ni igikorwa gifitiwe ibimenyetso mu matekakandi kikaba kimwe mu bikorwa byashegeshe ikiremwamuntu mu mateka y’Isi.”
Yakomeje avuga ko ubuyobozi bw’iyi Kaminuza bwitandukanyije n’ibyatangajwe na Debora Kayembe ko Perezida Paul Kagame yagize uruhare muri aya mateka mabi y’ibyabaye mu Rwanda.
Ati “Mu by’ukuri birazwi ko Paul Kagame yayoboye urugamba rwo kubohora u Rwanda akarukura mu buyobozi bubi.”
Iyi baruwa ikomeza ivuka ko iyi kaminuza yanagize uruhare mu gutuma aya mateka asobanuka, yavuze ko babizi ko ukwezi kwa Mata kwahariwe kuzirikana inzirakarengane zishwe muri Jenoside Yakorewe Abatutsi bityo ko ibitekerezo nka biriya bya Debora Kayembe bipfobya Jenoside birushaho gushengura abayirokotse.
Professor Peter Mathieson yavuze ko muri iri shuri basanzwe bafite abanyeshuri bakomoka mu Rwanda, kandi ko bakomeje kubaba hafi muri ibi bihe bikomeye.
Yavuze ko u Rwanda rusanzwe ari umufatanyabikorwa w’agaciro w’iyi kaminuza ndetse kikaba na kimwe mu Bihugu by’ibanze bikorana na yo ku Mugabane wa Afurika, ndetse ikaba yigamo abanyarwanda bafite impano zidasanzwe.
Yasoje avuga ko bazi neza ko ibyatangajwe n’umuyobozi w’iyi kaminuza (Rector), Debora Kayembe byababaje bikomeje Abanyarwanda.
Ati “Ni yo mpamvu turi gutanga umucyo ko ibyatangajwe na Rector ari ibitekerezo bye bwite tukanagaragaza aho duhagaze ku gikorwa cy’indengakamere cya Jenoside Yakorewe Abatutsi, andi twizeza ko tuzakomeza gukorana na Guverinoma y’u Rwanda ndetse n’Abanyarwanda.”
Yasoje agira ati “Ndizera ko Rector yahaye agaciro ibaruwa yanyu ubundi akaba yarabonye ibyo mwatangaje. Turi kureba inzira zishoboka kandi zubahirije amategeko ubundi nzabimenyeshya inama y’ubuyobozi, urukiko rwa kaminuza mu nama yo ku wa Mbere.”
U Rwanda wasabiye Kayembe guhagarikwa
Ibaruwa yanditswe n’Uharagariye u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye, yasabaga ko Debora Kayembe afatirwa ibyemezo kubera ariya magambo yashenguye Abanyarwanda, yatangaje.
Iyi baruwa ya Busingye ari na yo yasubijwe n’uriya muyobozi w’icyubahiro w’iyi Kaminuza, yavugaga ko ibyatangajwe n’umuyobozi wayo bigoye kuba byatandukanywa n’iyi kaminuza kuko umwanya we ukomeye wo ku rwego rwo gufata ibyemezo.
Ubwo Abanyarwanda ndetse n’inshutzi zabo kimwe n’abazi amateka y’ibyabaye mu Rwanda, bamaganye ibitekerezo bya Kayembe, banavugaga ko akwiye kwegura.
Ambasaderi Busingye yagarutse kuri ibi byifuzo, agira ati “Ntibasa ko Kaminuza ya Edinburgh yitandukanya na we gusa, ahubwo ko yanafata icyemezo cyo gutuma atabasha gukomeza ibitekerezo bibi muri Kaminuza no mu banyeshuri.”
Nyuma y’uko abantu banyuranye biganjemo Abanyarwanda baba Abanyapolitiki, abadipolomate, abanyamakuru ndetse n’abaturage basanzwe bamaganye biriya buriya butumwa bwa Kayembe, yagarutse kuri Twitter, asa nk’usabye imbabazi bya nyirarushwa.
Mu butumwa butumvinamo gusaba imbabazi bijyanye n’uburemere bw’ibyo yari yatangaje, yagize ati “Ku Banyarwanda bose, Perezida Kagame no ku muryango w’Abatutsi bose aho bari ku Isi. Nabonye ko igitekerezo cyanjye kibabaje kandi kitabaha agaciro. Biriya ntabwo ari ibya kaminuza ni ibitekerezo byanjye bwite. Ndiseguye cyane. Amahoro.”
Ni ubutumwa butanyuze Abanyarwanda aho n’ubundi yabaye nk’ukomereza mu murongo umwe nko kuvuga ngo “umuryango w’Abatutsi” mu gihe bizwi ko ubu mu Rwanda nta bwoko buhari ahubwo abantu bose ari Abanyarwanda.
Mu ibaruwa ya Busingye, yamenyesheje ubuyobozi bw’iyi kaminuza iyoborwa na Kayembe ko budakwiye gukomeza gutanga ibisobanuro ko ibyo yatangaje ari ibitekerezo bye bwite kuko iyo aza kuba yarabivuze kuri Jenoside Yakorewe Abayahudi (Holocaust) bitari gukomeza guhabwa igisobanuro nk’iki gusa ahubwo ko iyi kaminuza yari kuba yagize icyo ikora.
RADIOTV10