• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kamonyi: Umu-DASSO arakekwaho kurarana umwana akamusambanya amubeshya kumuha 500.000Frw

radiotv10by radiotv10
14/01/2022
in MU RWANDA
0
Kamonyi: Umu-DASSO arakekwaho kurarana umwana akamusambanya amubeshya kumuha 500.000Frw
Share on FacebookShare on Twitter

Umwe mu bakora mu rwego rwunganira inzego z’ibanze mu gucunga umutekano (DASSO) ukorera mu Kagari ka Gihara mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, arakekwaho kurarana umwana w’umukobwa akamusambanya.

Uyu mu-DASSO yatawe muri yombi kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Mutarama 2022 aho afunganywe n’abandi batatu barimo babiri na bo bakurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa n’undi umwe ukekwaho gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Umukobwa ubana n’umwana w’umukobwa uvugwaho kuba yasambanyije n’umu-DASSO, yabwiye BTN uyu mukobwa asanzwe akora mu kabari aho uyu mukozi ushinzwe gucunga umutekano yamushukishije kuza ngo amuhe amafaranga ibihumbi 500 Frw yo kumutangiriza umushinga.

Ati “Yambwiye ko yagiyeyo nka saa kumi ngo aragenda bararyama buracya mu gitondo ibyo bavuganye atabimuhaye ni ko kuza ahita ajya kuri RIB.”

Uyu mukobwa avuga ko uyu mugenzi we yamubwiye ko uyu mu-DASSO yamwizeje ariya mafaranga kugira ngo banaryamane badakoresheje agakingirizo.

Ati “Aravuga ngo ushobora kuba wanteye inda cyangwa SIDA reka nge kwa muganga ahita abivugira kuri RIB uko byagenze.”

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry yatangaje ko aba bantu bane batawe muri yombi ku wa Gatatu tariki 12 Mutarama 2022 barimo umwe ukekwaho gukoresha undi imibonano mpuzabitsina.

Dr Murangira yaboneyeho kwibutsa abayobozi bo mu nzego z’ibanze kuzirikana ko icyaha cyo gusambanya abana gikomeye bityo bakwiye kwirinda icyatuma uwagize atagihanirwa.

Ati “Turasaba ubuyobozi bw’ibanze na bwo gushyiramo akabo ntihabemo kunga kuko hari aho byagiye bigaragara bakabihishira.”

Avuga ko guhishira iki cyaha byazatuma iki cyaha kidacika mu gihe kigira ingaruka ku Rwanda rw’ejo ndetse no ku muryango nyarwanda.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 5 =

Previous Post

Nyamagabe: Ngo ruswa iravuza ubuhuha mu z’ibanze, udafite icyo aha umuyobozi nta serivisi ahabwa

Next Post

Rayon yemeje ko Youssef na Ayoub batakiri abakinnyi bayo

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Rayon yemeje ko Youssef na Ayoub batakiri abakinnyi bayo

Rayon yemeje ko Youssef na Ayoub batakiri abakinnyi bayo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.