Umuturage wo mu Murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi, agiye kuzuza umwaka yishyuze ibihumbi 900 Frw yambuwe n’itsinda ryo kubitsa no kugurizanya, yari yinjiyemo ateganya ko rizamufasha kwiteza imbere, none n’abagomba kumwishyura iyo agize uwo abibwiraho, bamubwira ko yarindagiye.
Singiranumwe Cyprien wo mu Kagari ka Gitarama mu Murenge wa Bwishyura umaze avuga ko yabaga mu itsinda ‘Sugira’ ry’abantu 10, aho bishyuraga ibihumbi 24 buri cyumweru kuri buri muntu.
Iri tsinda ryo kugabana amafaranga, avuga ko ubwo yari agezweho guhabwa amafaranga, abanyamuryango baryo banze gutanga imisanzu yabo.
Ati “Twagombaga kugabana mu kwa 12 ariko ntabwo twigeze dusoza kubera abantu banze kwishyura, byahise bihagararira aho ntabonye amafaranga. Nagombaga gufata miliyoni n’ibihumbi Magana atatu, hasigara ibihumbi maganacyenda.”
Singiranumwe avuga ko umwaka ugiye gushira yishyuza ahubwo, ariko bamwe aho kumwishyura bamutuka bamubwira ko yarindagiye, bityo agasaba ubuyobozi kumufasha kumwishyuriza.
Umubitsi w’iri tsinda, Nzabirinda Bonaventure uri muri abo 10 batarishyura, avuga ko impamvu ari mu batarishyura kandi ari umuyobozi muri iryo tsinda ari uko na we hari amafaranga bamurimo bityo akaba atayarenzaho andi bityo akavuga ko habuze imbaraga z’ubuyobozi.
Agira ati “Nanjye mu bishyuza amafaranga ndimo, nabasigayemo ijana na mirongo inani ariko bandimo amafaranga agera mu bihumbi magana abiri na, habuze imbaraga zadufasha kugira ngo twishyuze abo bantu cyangwa ingwate zifatwe.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura, Saiba Gashanana avuga ko ari ubwa mbere yumvise iki kibazo, icyakora agashishikariza uyu muturage kwegera ubuyobozi kugira ngo bugisuzume.
Ati “N’atari ibihumbi maganacyenda aragarurwa, uwo muturage umubwire atugane n’izo nshingano zacu kumufasha.”
Mu gukumira ibibazo nk’ibi bigenda bigaragara mu mikorere y’ibimina n’amatsinda yo kwizigamira, hashize ukwezi Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi isohoye iteka rya Minisitiri ritegeka ko amatsinda n’ibimina byose bigomba kuba byanditse mu Murenge ndetse rikanaha Umurenge inshingano zo gutanga ubufasha n’umurongo mu gihe habonetse ibibazo nk’iki.
Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10