Saturday, December 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Karongi: Ibikekwa ku murambo w’umugabo wabonetse mu Kivu wari wabuze ku Bunani

radiotv10by radiotv10
05/01/2024
in MU RWANDA
0
Karongi: Ibikekwa ku murambo w’umugabo wabonetse mu Kivu wari wabuze ku Bunani
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo wari umaze iminsi yarabuze nyuma yo kuva mu rugo tariki 01 Mutarama, yabonetse yarishwe, umubiri we warajugunywe mu Kivu mu Murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi.

Nyakwigendera w’imyaka 32 y’amavuko yari atuye mu Kagari ka Mataba mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi.

Yari yavuye mu rugo tariki 01 Mutarama 2024 ari kumwe na mugenzi we bajyanye mu bwato berecyeza mu Murenge wa Bwishyura, banyura inzira y’amazi mu Kiyaga cya Kivu, agiye gucuruzayo inyama.

Hari amakuru avuga ko ubwo yavaga gucuruza inyama muri Bwishyura, nyakwigendera yanyuze kuri Banki abikuza andi mafaranga ndetse n’andi yari amaze kugurisha inyama, ubundi asubira mu bwato na mugenzi we bari bajyanye, ariko hazamo n’undi mugabo.

Kuva icyo gihe yarabuze, ndetse aba bagabo bari kumwe na nyakwigendera batawe muri yombi nyuma y’uko umugore we abatanzeho amakuru.

Aba bagabo bikekwa ko ari bo bivuganye nyakwigendera bakamwambura amafaranga yari afite yaba ari ayo yari amaze gucuruza mu nyama ndetse n’andi yari amaze kubikuza kuri banki.

Umurambo wa nyakwigendera wabonetse nyuma y’iminsi ibiri yarabuze, ndetse umurambo we ukaba wajyanywe Bitaro bya Kibuye kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Aya makuru yemejwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukase Valentine, wavuze ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruri gukora iperereza ku ntandaro y’urupfu rw’uyu mugabo.

Yagize ati “Ntabwo harasobanuka neza uko byagenze ariko hari abantu babiri bari kumwe bafungiye kuri RIB Sitasiyo ya Rubengera.”

Uyu muyobozi uvuga ko hatahita hemezwa ko aba bantu ari bo bishe nyakwigendera, kuko batabyemereye inzego ziri gukora iperereza.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − 5 =

Previous Post

Hamenyekanye undi muhanzi Nyarwanda ugiye gukora ubukwe nyuma yo kubigira ibanga rikomeye

Next Post

BREAKING: Bitunguranye urubanza rwa Kazungu rwari rutegerejwe rwajemo impinduka

Related Posts

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
20/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
20/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

IZIHERUKA

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days
AMAHANGA

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

by radiotv10
20/12/2025
0

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
BREAKING: Bitunguranye urubanza rwa Kazungu rwari rutegerejwe rwajemo impinduka

BREAKING: Bitunguranye urubanza rwa Kazungu rwari rutegerejwe rwajemo impinduka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.