Wednesday, January 21, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Karongi: Ubuzima buteye agahinda bw’abana biga bataha ku muhanda n’icyo ubuyobozi bubavugaho

radiotv10by radiotv10
16/12/2024
in MU RWANDA
0
Karongi: Ubuzima buteye agahinda bw’abana biga bataha ku muhanda n’icyo ubuyobozi bubavugaho
Share on FacebookShare on Twitter

Abana bariho mu buzima bwo ku muhanda mu isantere ya Rubengera mu Karere ka Karongi, bamwe bavuga ko batazi ababyeyi babo, bakavuga ko nubwo bariho muri ubu buzima bugoye, ariko bakomeje kwiga, mu gihe ubuyobozi buvuga ko hari abashakiwe imiryango ibarera ariko bugacya basubiye ku muhanda.

Ni abana icyenda barimo abiga mu mashusho abanza, bavuga ko ubu buzima bugoye, batabuhisemo, ahubwo ko ari urusobe rw’ibibazo bisanzemo, birimo kuba bamwe muri bo batazi ababyeyi babo.

Aba bana bavuga ko n’abazi imiryango yabo, irimo ibibazo byinshi byatumye bahitamo kujya kuba muri ubu buzima bwo ku muhanda.

Umunyamakuru wa RADIOTV10 wasuye aba bana, yasanze bamwe bari gushaka uko baryama, bamwe baryamye mu mifuka, abandi baryamye ku makarito, ibyo kurya byo, bajya gutoragura ibyatawe n’abahisi n’abagenzi ndetse no gusabiriza abatambutse.

Uwo bakunze guhimba Gitifu, yagize “Mama yagiye i Kigali, papa na we yogoshera hano hirya ariko ntakintu ajya amfasha, ahubwo arantarukana iyo mubwiye ngo anyogoshe akambwira ngo nimuve imbere.”

Nubwo babaho mu buzima bubasaba gutegera amaboko umuhisi n’umugenzi ngo babone icyo barya, bamwe muri aba bana bavuga ko biga mu mashuri abanza bikabasaba kujya kubitsa amakayi

Umwe w’iimyaka 12, yagize ati “Amakayi tuyabitsa hano haruguru ku kamboji kuko aya mbere yatwawe n’imvura tukiyabika muri borudire.”

Akomeza agira ati “Uwampa ibikoresho by’ishuri nkanabona aho kuba n’ibyo kurya naba umwana mwiza sinagaruka ku muhanda.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera, Nkusi Medard avuga ko ikibazo cy’aba bana kizwi kandi ko ubuyobozi bwagerageje kugishakira umuti ariko bikananirana.

Ati “Twabashakiye imiryango kuko harimo abana icyera kandi mbere bari cumi n’abane, ariko muri abo twashakiye imiryango y’abarera barindwi bagarutse ku muhanda, ubu turi gushakisha izindi ngamba kuko twatumije iyo miryango yari yabakiriye ngo twumve imbogamizi bagize mu kubakira.”

Mu gihe mu bindi bice bigaragaramo abana bo ku muhanda, hakunze kuvugwa ibikorwa by’urugomo bakora birimo n’ubujura, ubuyobozi bw’Umurenge wa Rubengera, bwo bwemeza ko aba baba muri iyi santere, bo batiba, ariko ko bagomba gushakirwa imiryango ibarera nk’uko biri muri gahunda ya Leta.

Barya ibyasigajwe n’abahisi n’abagenzi
Bariho ubuzima buteye agahinda
Nubwo ari abo ku muhanda ariko ngo nta rugomo bateza
Umuyobozi w’Umurenge wa Rubendera avuga ko hari kuvugutwa umuti urambye

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 + nineteen =

Previous Post

Ibirambuye ku ngingo yafashe amasaha icyenda yahagaritse bitunguranye inama ya Perezida Kagame na Tshisekedi

Next Post

Rurangiranwa usuye u Rwanda kabiri mu kwezi yavuze isomo rikomeye Isi yakwigira ku Banyarwanda

Related Posts

Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

by radiotv10
21/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo Murenge wa Nyamwumva, mu Karere ka Rubavu bavuga ko kubona amazi meza bikiri ingorabahizi, kuko hari...

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

by radiotv10
21/01/2026
0

Bamwe mu bo Murenge wa Save mu karere ka Gisagara, bavuga ko ubujura bumaze gufata intera ku buryo hari n'abajura...

How Sleep Timing Affects Your Whole Day

How Sleep Timing Affects Your Whole Day

by radiotv10
21/01/2026
0

Many people focus on how many hours they sleep, but they forget something very important: when they sleep. Sleep timing...

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

by radiotv10
20/01/2026
0

Umwarimu muri Kaminuza uri mu maboko y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, akurikiranyweho ibyaha birimo gusambanya abana b'abakobwa biga mu mashuri yisumbuye,...

Dear Gen Z, do we ever think about the impact of what we say or post on social media?

Dear Gen Z, do we ever think about the impact of what we say or post on social media?

by radiotv10
20/01/2026
0

Social media is part of our everyday life. It helps us connect with people, share information, and express ourselves. However,...

IZIHERUKA

Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima
IMIBEREHO MYIZA

Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

by radiotv10
21/01/2026
0

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

21/01/2026
How Sleep Timing Affects Your Whole Day

How Sleep Timing Affects Your Whole Day

21/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

20/01/2026
Dear Gen Z, do we ever think about the impact of what we say or post on social media?

Dear Gen Z, do we ever think about the impact of what we say or post on social media?

20/01/2026
Uganda Elections: Observers of GEOM Note Challenges, But Vote Declared Free and Fair

Uganda Elections: Observers of GEOM Note Challenges, But Vote Declared Free and Fair

20/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Rurangiranwa usuye u Rwanda kabiri mu kwezi yavuze isomo rikomeye Isi yakwigira ku Banyarwanda

Rurangiranwa usuye u Rwanda kabiri mu kwezi yavuze isomo rikomeye Isi yakwigira ku Banyarwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

How Sleep Timing Affects Your Whole Day

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.