Umugabo n’umugore bo mu Murenge wa Gitesi mu Karere ka Karongi, kuri uyu wa Gatatu bamaze umunsi wose badasohoka mu nzu, kuri uyu wa Kane abaturanyi bajya kureba icyabaye, basanga bombi bapfuye.
Ibi byago byabereye mu Kagari ka Gitega muri uyu Murenge wa Gitesi, byamenyekanye kuri uyu wa Kane tariki 17 Gashyantare 2022.
Aba bombi bari barashakanye ariko batarasezeranye imbere y’amategeko, bari basanzwe baba mu rugo rw’iwabo w’umuhungu, kuri uyu wa Gatatu birije umunsi wose ntawubaciye iryera kuko batigeze basohoka mu nzu babagamo.
Ababyeyi ndetse n’abaturanyi babo, kuri uyu wa Kane ni bwo bafashe icyemezo cyo gukoresha uburyo bwose bakinjira mu nzu ngo bamenye icyababayeho.
Ni bwo basakambuye inzu babagamo, bahita basanga bombi bapfuye aho umugabo yari amanitse mu mugozi naho umugore we witwa Bamurange na we bamusanga yashizemo umwuka.
Imirambo y’aba bombi, yahise ijyanwa ku bitaro bya Kibuye kugira ngo ikorerwe isuzuma rya nyuma ubundi ibone gushyingurwa.
Uwahaye amakuru RADIOTV10, avuga ko bakeka ko umugabo ashobora kuba yarishe umugore we amunize kuko ntagikomere bamusanganye ubundi na we agahita yimanika mu mugozi.
Abaturanyi ba banyakwigendera, bavuga ko bahoranaga amakimbirane baterwaga n’ubusinzi.
Andi makuru aturuka mu baturanyi, avuga ko umugore yagiraga umwana yari yarabyaranye n’undi mugabo ariko ko atabaga muri uru rugo ndetse n’umugabo akaba yari afite umwana yabyaranye n’undi mugore.
RADIOTV10