Mu Kiyaga cya Kivu mu gice giherereye mu Murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi, harohamye umunyeshuri wigaga muri IPRC-Karongi, ahita yitaba Imana.
Uyu munyeshuri witwa Jean Claude Rugira yarohamye kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Gicurasi 2022 ubwo yari yajyanye na bagenzi be kwizimya izuba ahagana saa kumi n’igice z’umugoroba.
Nyakwigendera wigaga mu mwaka wa gatatu mu ishami ry’umwuga w’ubukanishi, yakomokaga mu Karere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo.
Bamwe muri bagenzi be, bavuga ko nyakwigendera yari ataramenya koga neza, bagakeka ko ari byo byatumye arohama.
Ayabagabo Faustin uyobora Umurenge wa Bwishyura, yemeje aya makuru, avuga ko uyu musore w’imyaka 23 y’amavuko, yarohamye ubwo yari ari kumwe n’abanyeshuri bagenzi be bari bagiye koga.
Yagize ati “Ariko bigaragara ko yari ataramenya koka kuko abandi boze bakavamo, we arohama akirimo koga.”
Nyakwigendera utahise ubone nyuma yo kurohama, inzego zahise zitangira kumushakisha nyuma yo kwitabaza ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi, ryaje no kubona umurambo we mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Gicurasi.
RADIOTV10