Abataramenyekana bazindutse mu gitondo bigabiza urusengero ruherereye mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi, biba ibikoresho byarimo basiga ibirimo umusaraba. Hari abavuga ko byaba byakozwe na bamwe mu basengera aha, bagiye gushinga urundi rusengero.
Ubu bujura bwabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Werurwe 2023, ubwo abantu bataramenyekana bajyaga muri uru rusengero bishe ingufuri, bakarwiba.
Uru rusengero ruherereye mu Kagari ka Kibirizi, rusanzwe rukoreshwa n’amatorera atatu; ari yo Restoration Church, Anglican na Zion temple, aho bagenda bahana amasaha yo guterana.
Umuyobozi wa Restoration Church Rubengera, Hakizimana Pacifique, yavuze ko abibye uru rusengero, nta gikoresho basizemo, mu gihe bari baherutse kugura ibikoresho bishya.
Yagize ati “Mu gitondo nibwo twamenye ko badusahuye, batwaye intebe 72 nshya twari tumaze iminsi micye tuguze, ndetse banatwara bafure (indangururamajwi) ebyiri, imikeka ibiri, microfone zitagira imigozi ebyiri zifite agaciro k’ibihumbi 80, ndetse n’aka matela gatoya.”
Bamwe mu bakristu basengera muri uru rusengero, bavuga ko ubu busahuzi bushobora kuba bwakozwe na bamwe mu ba Pasiteri basengera muri uru rusengero.
Babishingira ku kuba ibi bikoresho byakuwe muri uru rusengero, byapakiwe mu modoka bikajyanwa n’uwo bigaragara ko yari yarabiteguye.
Umwe yagize ati “Iyo aba ari ibisambo bisanzwe byari gutwara bafure. Bigaragara ko umuntu wabitwaye ntacyo yikangaga, buriya ni umwe muri bo wigiriye gushinga urusengero ahandi.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Kibirizi, Habimana Viateur, yavuze ko inzego z’ubuyobozi zageze kuri uru rusengero zitabajwe n’umwe mu bakozi b’Imana kuri uru rusengero.
Yagize ati “Twazanye na RIB ngo iperereza ritangire ariko na bo bagize uburangare, nta na serire yarimo, n’akagufuri gato baciye.”
Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10