Abo mu yahoze ari Komini Kabarondo barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bavuze ko hakorewe ubwicanyi ndengakamere aho abicwaga babajugunyaga mu cyuzi cya Barage, bakaba basaba ko muri iki gishanga nta bikorwa bakwiye kuhakorerwa bitewe nuko hari imibiri itarigeze iboneka muri iki cyuzi no mu nkengero zacyo.
aha habereye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu ni Murenge wa Ruramira, aho abaharokokeye, bavuze ko habereye ubugome bukabije, byanatumye imibiri ya bamwe mu bahiciwe itaraboneka kugeza n’ubu.
Tariki 17 Mata mu 1994 ni bwo Abatutsi 1 377 biciwe muri aka gace k’icyahoze ari Komine Kabarondo, abandi ibihumbi bajugunywa muri Baraje iri mu Kagari ka Nkamba hafi n’Umurenge wa Munyaga muri Rwamagana.
Musoni Emmanuel warokokeye ku cyuzi babajugunyagamo, yavuze ko kuri iki cyuzi no mu nkengero zaho bishimira ko hashyizwe ikimenyetso cy’uko hakuwe imibiri y’ababo bagashyingurwa, ariko agasaba ko nta kindi cyazahakorerwa.
Yagize ati “Batumanuraga nk’abajyana Inka uko izi Inka umuntu azishora zigiye kunywa ariko twagerayo hagakora inkoni bahindira mu mazi. Njye mbibonye ntyo rero nabonye ko byakomeye aho batari kugukubita inkoni baragukubita umuhoro, icumu bahirikiremo wapfuye.
Kiriya gishanga iyo bagihinzemo hari igihe twebwe twaba tutarabonye imibiri ikirimo ariko wa wundi uhinga yanawubona ntawugaragaze atawugaragaza ugasanga bibangamiye twebwe twahaburiye abantu. Nanjye ubu tuvugana data ni ho ari kandi ntiyegeze agaragara.”
Ntazinda Augustin uhagarariye imiryango ifite abashyinguye mu Rwibutso rwa Ruramira, avuga ko iki cyuzi kibitse imibiri ya benshi, mu gihe yari yashyiriweho kuhira imyaka.
Ati “Turi abana twambukaga hariya Cyabitana ubona ari Baraje isanzwe izana amazi ariko nyuma yaje guhindurirwa amateka ubwo ababisha bayijugunyagamo abantu benshi, inzirakarengane nyinshi bishwe nabi kugeza aho bajugunyamo abanyuma bakananirwa gucubira bakabashyiraho amabuye kugira ngo batareremba ariko aba nyuma bakandagiraga hejuru y’imirambo kukwereka yuko haguyemo abantu benshi by’indengakamere.”
Yakomeje agira ati “Ni yo mpamvu twasabaga, twagumye tubisaba yuko izaba aho ngaho ubu bahashyize ikimenyetso cy’Urwibutso ari cyo cyiza twasabye Leta igihe cyose kugira ngo batazahahinga ngo bahinge hejuru y’imibiri y’abantu bacu”
Ibi kandi bishimangirwa na Perezida wa Ibuka muri aka Karere, Didas Ndindabahizi, wagize ati “Twari twarumvikanye ko kiriya gishanga kitazagira ikindi kintu gikoreshwa, turashima ko ariko bikimeze ariko ingamba zo gukumira abantu bashobora kuhahinga no kuhashakamo ibibatunga rwose zikomereze aho ngaho ku buryo abantu bakirya isataburenge bacibwe intege kuko kiriya ikibitse amateka y’abacu.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco yavuze ko hari abanyapolitike bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri aka gace ariko ngo ni umukoro ku bayobozi wo kwigisha abaturage kubana neza.
Ati “Hano twibukira iyo urebye cyane cyane muzi uzwi cyane Colonel Rwagafirita aha turimo Kwibukira iyo urebye uruhare rwe n’uwari Burugumisitiri Ngenzi Octavier bagize uruhare hano rukomeye cyane mu gutuma Jenoside ikorwa. Ibyo rero biduha inshingano zikomeye nk’abayobozi mu nshingano zitandukanye abarimu, abanyamadini n’amatorero, abavuga rimumvikana biduha inshingano zikomeye zo gukomeza kwigisha abaturage kubana neza, kwirinda amacakubiri.”
Ruramira ni umurenge ugizwe n’ibyahoze ari Segiteri ya Rukira, Ruyonza, Ruramira na Nkamba. Abatutsi bahiciwe bashyinguye ku Rwibutso rw’Umurenge ruri i Nkamba rukaba ruruhukiyemo Abatutsi barenga 1300 bahiciwe. Hari kandi Ibihumbi by’abajugunywe muri iki cyuzi habashije gukurwamo imibiri 226.




Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10