Bamwe mu baturage batujwe mu mudugudu w’Indatwa uherereye mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza, bavuga ko kuva bahabwa inzu bategereje ko bahabwa ibigega nk’abandi bikarangira bo ntabyo babonye.
Uyu mudugudu uherereye mu Mudugudu w’Akamarara Akagari ka Nyagatovu muri uyu Murenge wa Mukarange, watujwemo abatishoboye barimo n’abari batuye mu manegeka.
Bamwe muri bo bahwe inzu zifite ibigega. Abandi babwirwa ko bazabahabwa nyuma kuko ibyari bibonetse byari bicye.
Ruzindana Emmanuel, umwe muri aba baturage babwiye RADIOTV10 ko badafite ibigega, yagaragaje impamvu na bo bakwiye kubihabwa.
Ati “Amazi amanuka ku mireko y’abantu aza ari menshi akadusenyera. Icyo dusaba ni uko natwe baduha ibigega nkuko n’abandi babifite. Ni Leta yabibaye ariko siko twese twabibonye.”
Umuturanyi mugenzi we, yunzemo avuga ko babubakira inzu hari ibigega bicye bityo hatombora abagomba kubihabwa kuko byari bike bizeza abandi na bo ko bazabibona.
Ati “Ariko bari bavuze ko bazabibaha ariko hashize igihe kinini. Byibura nk’Akarere gashyizeho nkunganire umuntu akajya agenda yishyura macye macye kugeza ashizemo byadufasha.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco yabwiye RADIOTV10 ko bagiye gukurikirana iby’iki kibazo kugira ngo abo baturage batabonye ibigega babibone.
Ati “Turaza kureba abari basigaye ku buryo bashobora kugira ayo mahirwe yo kubona ibyo bigega n’icyo bisaba.”
Aba baturage bavuga ko baramutse babonye ibi bigega, uretse kuba byabafasha gufata amazi abangiriza, byanatuma babona amazi bajya bakoresha mu bihe by’izuba rikunze kuzahaza aka gace.
INKURU MU MASHUSHO
Yussuf UBONABAGENDA
RADIOTV10