Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kayonza-Mukarange: Begereje Kwibuka ariko hari abamaze imyaka 30 mu rujijo

radiotv10by radiotv10
27/03/2024
in MU RWANDA
0
Kayonza-Mukarange: Begereje Kwibuka ariko hari abamaze imyaka 30 mu rujijo
Share on FacebookShare on Twitter

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batuye mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza, bavuga ko mu gihe bagiye kwinjira mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 30, hari abagifite agahinda ko kuba batarashyingura ababo biciwe mu gace ka Midiho n’ubu imibiri yabo ikaba itaraboneka.

Mu gace ka Midiho mu Murenge wa Mukarange, ni hamwe mu hiciwe Abatutsi babarirwa hagati ya 200 na 500 mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibikorwa byo gushakisha imibiri y’abiciwe muri aka gace, bimaze igihe kinini, ariko hataraboneka umubiri n’umwe ngo ushyingurwe mu cyubahiro.

Abarokotse Jenoside muri Mata 1994 bo muri uyu Murenge wa Mukarange ngo hakenewe izindi mbara za Leta zirimo gucukura ubutaka bwose bwegereye kuri Paruwasi ya Anglican ahashakishirizwa iyi mibiri.

Bavuga kandi Leta ikwiye kugira icyo ikora ku bari bahatuye ku rwego rwo kumenya amakuru nyayo y’ababo biciwe kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro.

Umwe yagize ati “Leta ni ugukomeza ikadutera inkunga tugakomeza tugashakisha kugeza igihe bazabonekera cyangwa ntibaboneke. Twebwe icyo twahoze tuganira twavugaga ko aha hantu hose hakwiye gushakishirizwa, ahantu hose hakekwa.”

Bavuga ko ababo biciwe aha, hari ababishe, ndetse n’ababo, ku buryo bari bakwiye gutanga amakuru, bakomeza kwinangira, hakaba hakwiyambazwa izindi mbaraga.

Undi yagize ati “Hari abantu bishe aba bantu bahari kandi hari n’abaturanyi b’aha hantu bahari, ndabona aho bigeze hari imbaraga zo gutanga amakuru kuruta ayo dutanga. Icyiza tubona nk’izindi mbaraga zakabayeho nanone, ni zo gufata aba baturanyi n’ababikoze bakongera bakabazwa ibi bintu.”

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Kayonza, Didace Ndindabahizi avuga ko igikenewe ari amakuru akwiye gutungwa y’ababikoze ariko kandi ngo ngo nikomeza kuburira ahatubatse, ngo ahari inyubako zakurwaho kugira ngo na ho bashakishirize nk’ahubatswe nyuma ya Jenoside.

Ati “Ikigaragara nta handi hantu imibiri iri, iri muri kariya gace, gusa ni bimwe by’uko abantu batarayigwaho ariko ibyo ari byo byose irahari. Icyo dukeneye ni umuntu wagaragaza nyirizina imibiri yari iri aha hangaha, ati ‘twayishyize aha ngaha’.”

INKURU MU MASHUSHO

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × five =

Previous Post

Perezida Kagame yageneye ubutumwa Perezida mushya ubayeho muto muri Sénégal

Next Post

Habaye icyongeye gutungurana hagati y’Igikomangoma cy’u Bwongereza n’iwabo Ibwami

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka
AMAHANGA

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Habaye icyongeye gutungurana hagati y’Igikomangoma cy’u Bwongereza n’iwabo Ibwami

Habaye icyongeye gutungurana hagati y'Igikomangoma cy'u Bwongereza n'iwabo Ibwami

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.