Saturday, November 1, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kayonza: Urujijo ku ntandaro y’igikorwa cy’ubugome ndengakamere gikekwa ku mugabo

radiotv10by radiotv10
17/06/2023
in MU RWANDA
0
Kayonza: Urujijo ku ntandaro y’igikorwa cy’ubugome ndengakamere gikekwa ku mugabo
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo utuye mu Murenge wa Kabare mu Karere ka Kayonza, ari guhigishwa uruhindu kubera gukekwaho kwicisha umuhoro, umugore we n’abana babo batatu agahita atoroka. Abazi uyu muryango bavuga ko batakeka icyabimuteye kuko uyu muryango wari ubanye neza.

Uyu mugabo witwa Musonera Theogene, arakekwaho gukora ubu bwicanyi mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane, kuko ubu bugizi bwa nabi bwamenyekanye mu gitondo cyo ku ya 15 Kamena 2023, nyuma yo kubona ko abo muri uru rugo nta muntu uhasohoka.

Uyu muryango wari utuye mu Mudugudu wa Mubuga mu Kagari ka Gitara mu Murenge wa Kabare, wari utaramara igihe kinini uhimukiye, gusa abaturanyi bawo bavuga ko batapfa kumenya icyatumye uyu mugabo yihekura kuko yari abanye neza n’umugore we.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabare, Gatanazi Rongin; abajijwe ku gikekwa cyaba cyateye uyu mugabo kwica umugore we n’abana babo, yavuze ko bigoye kuko n’amakuru ava mu bari babazi, avuga ko ntakibazo cyari muri uyu muryango.

Yagize ati “Icyo yaba yarabahoye ntikiramenyekana, ariko amakuru duhabwa n’aba hafi mu muryango nka nyirabukwe wa Musonera bari begeranye, avuga ko nta makimbirane basanzwe bagirana.”

Uyu muyobozi avuga kandi ko uyu mugabo uri gushakishwa, kuko nyuma yo gukora iki gikorwa akekwaho yahise atoroka, atanywaga ngo asinde bikabije, ku buryo hakekwa ko yaba yabitewe n’ubusinzi.

Abishwe ni Mukawizeye Donatha w’imyaka 32, wari umugore w’uyu mugabo ukekwa, ndetse n’abana babo batatu; barimo umukuru w’imyaka 12, ubuheta bwabo w’imyaka 10 ndetse n’uwari muto w’imyaka ibiri.

Inzego z’ubuyobozi kandi zasabye ko uwabona uyu mugabo witwa Mosonera Theogene, kwihutira gutungira agatoki inzego z’umutekano, kugira ngo afatwe.

Umugabo ukekwa ni uyu. Inzego zisaba ko uwamubona yazitungira agatoki

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 + 15 =

Previous Post

Umukinnyi w’ikipe yasoje shampiyona ihagaze habi ari kurwanirwa n’amakipe yihagazeho

Next Post

Uwagarukiye ku mva bagiye kumushyingura ari muzima ubu noneho ibye ni amarira

Related Posts

Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

by radiotv10
01/11/2025
0

There’s a growing buzz and growing worry about internships in Rwanda that pay little or nothing. For many graduates, internships...

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

by radiotv10
01/11/2025
0

Umugabo w’imyaka 62 y’amavuko ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yafatiwe ku Biro by'Umurenge wa Rubengera mu Karere ka...

Eng.-Genocide suspect arrested after 31 years in hiding

Eng.-Genocide suspect arrested after 31 years in hiding

by radiotv10
01/11/2025
0

A 62-year-old man suspected of taking part in the 1994 Genocide against the Tutsi was arrested at the Rubengera Sector...

Akazi k’Ingabo z’u Rwanda mu rugamba rwo guhashya ibyihebe muri Mozambique kongeye kuzirikanwa

Akazi k’Ingabo z’u Rwanda mu rugamba rwo guhashya ibyihebe muri Mozambique kongeye kuzirikanwa

by radiotv10
31/10/2025
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique, Gen Júlio dos Santos Jane wasuye inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri mu mujyi wa wa...

Uw’i Nyabihu wari umaze iminsi ibiri i Rubavu yakuyemo inda abaturanyi baramutahura

Uko hatahuwe umukobwa ukekwaho kwihekura wabyaye umwana agahita amuta mu musarani

by radiotv10
31/10/2025
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu Karere ka Rubavu, rwataye muri yombi umukobwa w’imyaka 18 ukekwaho kubyara umwana wari ugejeje igihe cyo...

IZIHERUKA

BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe
AMAHANGA

BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

by radiotv10
01/11/2025
0

Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

01/11/2025
Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

01/11/2025
Irebere uburyo abakinnyi ba Man.United baje mu myitozo bambaye (AMAFOTO)

Irebere uburyo abakinnyi ba Man.United baje mu myitozo bambaye (AMAFOTO)

31/10/2025
Eng.-Genocide suspect arrested after 31 years in hiding

Eng.-Genocide suspect arrested after 31 years in hiding

01/11/2025
Akazi k’Ingabo z’u Rwanda mu rugamba rwo guhashya ibyihebe muri Mozambique kongeye kuzirikanwa

Akazi k’Ingabo z’u Rwanda mu rugamba rwo guhashya ibyihebe muri Mozambique kongeye kuzirikanwa

31/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uwagarukiye ku mva bagiye kumushyingura ari muzima ubu noneho ibye ni amarira

Uwagarukiye ku mva bagiye kumushyingura ari muzima ubu noneho ibye ni amarira

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.