Umukinnyi w’ikipe yasoje shampiyona ihagaze habi ari kurwanirwa n’amakipe yihagazeho

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umukinnyi w’Umudage, Kai Havertz, w’ikipe ya Chelsea yasoje Premier League iri ku mwanya wa 12, ari gushakishwa na Arsenal yo mu Bwongereza, ndetse na Bayern Munich yo mu Budage.

Amakuru yavugwaga yerecyeza Kai Havertz mu ikipe ya Arsenal, aho yasabwaga kumutangaho akayabo ka miliyoni 70 z’ama Pounds, none na Bayern Munich yamaze kumwegera.

Izindi Nkuru

Iyi kipe y’i Munich mu Budage imubona nk’umukinnyi mwiza kandi utayihenda ugereranyije na Dusan Vlahovic, ukinira Juventus, ndetse na Randal Kolo Muani, wa Eintracht Frankfurt, wari wavuzweho ko yakwerekeza muri Bayern ariko bikaza kwanga mu minsi ishize.

Ikipe ya Arsenal yizeraga ko yamanura igiciro cy’uyu Kai Havertz, bityo ikaba yamutangaho miliyoni 60 z’ama Pounds, gusa ikaba ishaka kubanza kugura Captain wa West Ham United, Declan Rice, ushobora kuyitwara arenga miliyoni 100 z’ama Pounds, mbere yo kujya mu bya Kai Havertz.

Iyi kipe ya Arsenal, yo mu majyaruguru y’umujyi wa Londres, irashaka kubanza kumenya amafaranga bizayisaba kugira ngo igure Declan Rice mu mpeshyi y’uyu mwaka, dore ko ikipe ya West Ham United yifuza ko yakwishyurwa mu byiciro 2 kandi mbere ya 2025, ibintu bishobora kugora cyane ikipe ya Arsenal muri iyi mpeshyi.

Amafaranga Arsenal izatanga ku Mwongereza Declan Rice, bifuza mbere y’abandi, azagira uruhare mu kumenya ayo batanga kuri Kai Havertz.

Arsenal kandi biravugwa ko inashaka n’undi mukinnyi wakina nka myugariro wo hagati.

Chelsea na yo yifuza kuba yaha Kai Havertz amasezerano mashya, gusa umushahara we byitezwe ko wahita ugabanywa bigendanye no kugabanya imihembere ihanitse y’iyi kipe.

Cedrick KEZA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru