• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Kayonza: Urutonde rw’abakwiye inkunga ya Leta rwagaragayeho abatunguranye

radiotv10by radiotv10
04/08/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Kayonza: Urutonde rw’abakwiye inkunga ya Leta rwagaragayeho abatunguranye
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Nkamba mu Murenge wa Ruramira mu Karere ka Kayonza, bavuga ko batunguwe no gusanga ku rutonde rw’abatishoboye hagaragayeho abasanzwe ari ari abayobozi ndetse n’abatagire, gusa ngo na bo ntibari babizi.

Ni amakuru anemeza n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka Kagari ka Nkamba, Mahatane Augustin, uvuga ko na we byamutunguye.

Yagize ati “Harimo abagiye bagarukaho nk’abarimu, abaganga. Abo ngabo tubakuraho. Harimo Niyobasa Cecile afite ikiciro cy’ubudehe mu Gitega, uwo ni umuganga….na Directeur (Umuyobozi w’Ishuri)…afite ikiciro cy’Ubudehe mu Mudugudu wa Sabununga, icyo gihe na we yajeho ariko tugiye gutanga amakuru ari mu bantu bazava kuri urwo rutonde.”

Ntibiragwa Patrick, uri kuri uru rutonde akaba akaba ari umuyobozi w’ishuri rya Nkamba ‘Sun Light Academy’, avuga ko atari abizi ariko ko adakwiye kuba mu bafashwa kuko we yifashije agasaba ko hashyirwamo abandi.

Yagize ati “Ubwo nshobora kuba naragezeho mu buryo…Hari abandi bantu bashobora kuba bafashwa kundusha, ubwo rero ikiza nabahigamira abo bantu bakabanza bagafashwa kuko hari n’ibindi bintu byinshi mba mfasha mu bukangurambaga, ntabwo rero mpamya yuko ari njye waba warabugizemo uruhari.”

Bamwe mu baturage batishoboye bo muri aka Kagari, bavuga ko birengagijwe ahubwo ngo hagashyirwamo abifite.

Ati “Ni ukuvuga ngo urutonde rwaramanutse nyine barasoma abantu barangije njye siniyumvamo numvamo abantu bose bakomeye b’abakire bonyine. Sinishoboye kuko ntakintu mbasha gukora. Kurya ni abavandimwe bampa ibyo kurya, imvura iguye ni ukunyagira.”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’Iterambere mu Nzego z’Ibanze(LODA), Nyinawagaga Claudine yagaragaje ko mu gukora urutonde rw’abagomba gufasha kwikura mu bukene hirya no hino mu Gihugu, hari aho byakozwe nabi mu maramgamutima y’abayobozi, bityo ngo bisubizwa inzego z’ibanze kugira ngo zibikosore kuko hari ibigenderwaho abayobozi bakwiye kubahiriza.

Ati “Ntabwo tujya twohereza lisiti z’abaturage kuko ntabwo tuba tubazi, ahubwo twohereza ibigenderwaho. Twakoze igenzura kugira ngo turebe ko bya bindi ngenderwaho byagiye byubahirizwa, hamwe na hamwe dusanga bitarubahirijwe. Noneho nibwo twavugaga ngo ibi ntibikwiye, hari aho twasanze bitarubahirijwe.

Ikibazo nk’iki, si aha cyumvikanye gusa kuko giherutse no kumvikana mu itangazamakuru mu Karere ka Rusizi, aho ushinzwe imibereho myiza mu Kagari n’umukozi ushinzwe Ubuhinzi mu Mumurenge bari baje ku rutonde nk’uru.

INKURU MU MASHUSHO

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 − 4 =

Previous Post

Perezida Kagame yatangije uruganda ruhanitse ruzanye ibindi bisubizo mu Bikorwa Remezo by’u Rwanda

Next Post

Ibyabaye ku muhanzikazi w’ikirangirire ku Isi abigereranya nko kuvuka bundi bushya

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Ibyabaye ku muhanzikazi w’ikirangirire ku Isi abigereranya nko kuvuka bundi bushya

Ibyabaye ku muhanzikazi w’ikirangirire ku Isi abigereranya nko kuvuka bundi bushya

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.