Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

radiotv10by radiotv10
13/06/2025
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi
Share on FacebookShare on Twitter

Mu rubanza rw’ubujurire, Kazungu Denis wiyemereye kwica abantu barenga 10 babonetse bashyinguye iwe, yatakambiye Urukiko ngo rumugabanyirize igihano cya burundu yakatiwe ngo kuko yifuza gusubira mu muryango mugari w’Abanyarwanda agafatanya na bo kubaka Igihugu, anavuga icyamukururiye muri ibi bikorwa yavuze ko ari “ububwa.”

Ni mu iburanisha ryabaye kuri uyu wa Kane tariki 12 Kamena 2025 mu Rukiko Rukuru yajuririye icyemezo yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge cyo gufungwa burundu no gutanga indishyi z’akababaro za miliyoni 30 Frw zo guha imiryango y’abagizweho ingaruka n’ibyaha yahamijwe.

Muri iri buranisha ryahereye ku nzitizi zazamuwe n’Ubushinjacyaha bwavugaga ko uregwa atubahirije igihe cyo kujurira kuko yutanze ubujurire bwe hashize amezi atatu, bugasaba ko bwateshwa agaciro.

Ni mu gihe uruhande rw’uregwa, byumwiharimo Me Murangwa Faustin wungangira Kazungu, yavuze ko bagaragaje ko bazajurira mu gihe giteganywa n’amategeko.

Urukiko rwemeje ko izi nzitizi zizigirwa hamwe n’ibyaburanyweho, rutegeka ko iburanisha rikomeza, aho uregwa yabajijwe impamvu yajuriye, avuga ko yifuza kugabanyirizwa igihano.

Kazungu Denis wongeye kwemera ibyaha ashinjwa, icyakora ahakana kwica umusore witwa Kimenyi Yves, ndetse Ubushinjacyaha buvuga ko atari mu bo yaregewe ariko ko igihe buzabona ibimenyetso ko ari we wamwishe, buzabimuregera.

Uregwa agaragaza impamvu yifuza kugabanyirizwa ibihano, yavuze ko atigeze agorana, kuko ari we wihereye inzego amakuru y’ibyaha yakoze, bityo ko akwiye kugirirwa imbabazi akagabanyirizwa igihano kugira ngo azasubire hanze vuba.

Yagize ati “Ndifuza gusubira muri sosiyete Nyarwanda kugira ngo mbashe gufatanya n’abandi Banyarwanda kubaka Igihugu cyacu.”

Uyu musore wumvikana na we yicuza ibyo yakoze, yavuze ko na we yigaya, kuko atagombaga gukora ibi bikorwa by’ubugome ndengakamere.

Ati “Ntabwo ibyo nakoze ari ubugabo ni ububwa, aho imbwa yatambuka sinahatambuka, ndongera gusaba imbabazi Umukuru w’Igihugu, ndasaba imbabazi Guverinoma yose, kuba narakoze ibintu by’umwanda, ndasaba imbabazi ninginga ababyeyi, abana ku byo nakoze, usaba imbabazi aringinga. Uhana umwana ntakoresha ikibando akoresha umunyafu.”

Uregwa kandi yasobanuriye Urukiko uko yinjiye muri ibi bikorwa by’ubwicanyi, avuga ko yabitewe n’ibibazo yari amaze igihe anyuramo, aho yavuze ko yari yaratangije ibikorwa byo gufasha abana batagira kivurira b’imfubyi muri 2009, aho ngo yari yarashinze ishuri rifasha abo bana bo mu Murenge wa Remera.

Ngo byageze mu mwaka wa 2016 iri shuri rirahagarara ku mpamvu zo kutagira ibyangombwa n’amikoro, ari bwo yerecyezaga muri Kenya gushakishirizayo ubuzima aho yacuruzaga inzoga zo mu bwoko bwa Liquor azijyana muri Uganda.

Yavuze ko muri 2018 Abagande bamwambuye ibihumbi 120 USD ndetse n’imari yari ajyanye, ari bwo yinjiraga mu ihurizo ry’imibeho, akaza no kwiyambaza inshuti zamugurizaga ariko akazambura kuko atari afite aho akura.

Yavuze ko mu mwaka wa 2022 ari bwo yinjiye muri ubu bugizi bwa nabi kubera kwambura abantu, agahitamo kujya abica kuko yabaga afite ubwoba ko bazamurega.

Ni mu gihe Ubushinjacyaha bwongeye gushimangira ko ibyakozwe na Kazungu ari ibyaha by’indengakamere, kandi ko yabikoraga ari muzima atanyoye ibiyobabwenge, bityo ko yabaga abigambiriye, akaba akwiye kugumushirizwaho igihano cyo gufungwa burundu

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten − nine =

Previous Post

Igisirikare cya Israel kikomanze mu gatuza ko kivuganye Abajenerali batatu bakomeye b’ikindi Gihugu

Next Post

Uruganda rwakoragamo umukozi wapfiriye mu kazi rwagize icyo rwizeza ubuyobozi

Related Posts

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
20/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
20/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

IZIHERUKA

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze
IBYAMAMARE

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Muhanga yavuze ku guhagarika izi nshingano n’icyabimuteye

Uruganda rwakoragamo umukozi wapfiriye mu kazi rwagize icyo rwizeza ubuyobozi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.