Umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu ya Basketball na REG BBC, Wilson Kenneth Gasana yahawe Ubwenegihugu bw’u Rwanda.
Uyu mukinnyi uri mu bakomeye mu Rwanda yaba mu Ikipe y’Igihugu ya Basketball ndetse na REG BBC, yahawe ubu Bwenegihugu kuri uyu Mbere tariki 23 Gicurasi 2022.
Umuhango wo guha Ubwenegihugu Wilson Kenneth Gasana, wabereye ku Biro by’Akarere ka Gasabo, aho yarahiriye indahiro yo kuba Umunyarwanda afashe ku ibendera ry’Igihugu arangije arabisinyira.
Ni umuhango wayobowe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Gasabo, @umwigemepo yakiriye Indahiro y'umukinyi w'Ikipe y'Igihugu ya Basketball Wilson Kenneth Gasana wahawe Ubwenegihugu bw'u Rwanda;@CityofKigali@RwandaLocalGov pic.twitter.com/RubwsvJNjZ
— Gasabo District (@Gasabo_District) May 24, 2022
Uyu mukinnyi ukomeye muri Baskeball yo mu Rwanda, yavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za America mu Mujyi wa San Antonio muri Leta ya Texas.
Wilson Kenneth Gasana uzwi nka Kenny Gasana, umaze gukinira amakipe akomeye mu Rwanda arimo REG BBC ndetse na Patriots BBC, yanyuze no mu makipe atandukanye yo mu Bihugu by’Abarabu ngo mu Misiri no muri Maroc.
RADIOTV10
iyo nkuru ntiyuzuye….
ubundi se ni umuntu ki ??
Uretse kuvukira muri namarerika
ababyeyi be se bakoomoka hehe..
Ko Gasana ari izina ryo muri ibi bihugu bya hana hafi y’iwacu mu biyaga bigari..