Inzego zishinzwe umutekano muri Kenya, zataye muri yombi abantu batatu bakekwaho gutera urukweto Perezida w’iki Gihugu, William Ruto ubwo yari ari gutanga imbwirwaruhame.
Ibi byabereye mu gace ka Migori mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Kenya, ubwo Perezida William Ruto yariho ageza ijambo ku baturage, abantu bakamutera urukweto.
Inzego zishinzwe umutekano muri aka gace, zahise zitangira guhigisha uruhindu, abakoze iki gikorwa, zita muri yombi abantu batatu, batatangajwe umwirondoro mu gihe iperereza rigikomeje.
Prezida William Ruto yatewe urukweto ubwo yaganiraga n’abahinzi bo muri Kehancha muri iyi Ntara ya Migori, ubwo yizezaga abahinzi ko Leta igiye kugabanya ibiciro by’ifumbire ndetse n’imbuto kugira ngo iborohereze bakomeze guhinga babone umusaruro utubutse.
Ubwo yari ari gutambutsa imbwirwaruhame ye ageze hagati, ni bwo abantu bamuteye urukweto rumufata mu masi, ahita anahagarika ijambo rye, ari na ko abashinzwe umutekano we bahitaga bajya kumureba no gushaka abari bakoze iri bara.
Ibi bibaye mu gihe muri Kenya abaturage biganjemo urubyiruko batishimiye ubutegetsi bwa William Ruto dore ko hanakozwe imyigaragambyo yaguyemo bamwe mu rubyiruko.
Taikun NDAHIRO
RADIOTV10