Nyuma y’ibiza by’imyuzure byibasiye ibice bitandukanye muri Kenya, haravugwa icyorezo cya Cholera n’umusonga, cyatangiye gufata bamwe mu bakuwe mu byabo n’ibi biza, ndetse hakaba hari impungenge ko ibi byorezo byakaza umurego.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS ryatangaje ko ku bufatanye n’indi miryango mpuzamahanga, mu bikorwa barimo byo gutanga ubufasha ku baturage bagezweho n’ingaruka n’imyuzuye, hanagaragaye ko hari icyorezo cyatewe n’ibi biza.
Ministeri y’Ubuzima ya Kenya na yo yatangaje ko abantu bagera muri 87 bamaze gusangwamo icyorezo cya Cholera, naho 20 basanzwemo umusonga, bakaba bafite ubwoba ko ibi byorezo cyane cyane Cholera bizarushaho kwiyongera.
Imvura imaze iminsi igwa muri Kenya yangije ibikorwa remezo bitandukanye, ibyo kurya n’amazi meza na byo byatangiye kuba ikibazo, aho bamwe barimo gukoresha amazi y’ibiziba n’isuku idahagije. Ibi byose bikaba birimo kugira ingaruka zo gutuma abahungishijwe imyuzure bibasirwa na Cholera.
Muri ibi bihe by’imvura idasanzwe muri Kenya, ibiza bimaze guhitana abaturage 238, naho abagera ku bihumbi 235 basigaye badafite aho kwegeka umusaya.
Olive YAMBABARIYE
RADIOTV10