Guverinoma ya Kenya, yatangaje ko nyuma y’ibyumweru birenga bibiri ingendo za Gari ya Moshi zisubitswe kubera imyuzure yatewe n’imvura nyinshi idasanzwe yibasiye iki Gihugu, zongeye gusubukurwa.
Tariki 24 Mata 2024, nibwo ingendo za Gari ya moshi ziva mu mujyi wa Nairobi zerecyeza mu bice bya Embakasi, SGR Link na Syokimau, Limuru, Lukenya na Ruiru, zahagaritswe biturutse kuri iyi mvura imaze iminsi igwa.
Ikigo cy’ubwikorezi bukoresha Gari ya moshi, cyashyize hanze itangazo ko guhera kuri uyu wa Kabiri, ingendo zerecyeza mu bice bine bya Embakasi, Lukenya, SGR Link na Syokimau, zongeye gusubukurwa.
Icyakora ingendo zerecyeza mu bice bya Limuru na Ruiru, zo zakomeje kuba zifunze mu gihe imihanda ya Gari ya Moshi yerecyeza muri ibyo bice, yangijwe n’imyuzure irimo ikorwa.
Ibi bibaye mu gihe kuri uyu wa Mbere tariki 06 Gicurasi 2024, imvura yaguye yahitanye ababarirwa muri mirongo, mu gihe abasaga 174 bakomeretse bikomeye.
Abarenga 75 bakomeje kuburirwa irengero kuko batwawe n’imivu, mu gihe ababarirwa mu 46 937 bakuwe mu byabo.
Iyi myuzure imaze kugira ingaruka ku barenga 234 685 muri Kenya gusa. Ibi byanatumye itangira ry’igihembwe cya kabiri cy’amashuri muri Kenya ryari riteganyijwe kuri uyu wa Mbere tariki 06 Gicurasi 2024, ryimurirwa mu gihe kitazwi.
Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10