Tuesday, July 29, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Kenya: Hongeye kuzamurwa ikibazo cy’abamaze umwaka biciwe mu myigaragambyo

radiotv10by radiotv10
30/04/2025
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Kenya: Hongeye kuzamurwa ikibazo cy’abamaze umwaka biciwe mu myigaragambyo
Share on FacebookShare on Twitter

Imiryango Iharanira Uburenganzira bwa Muntu yongeye gusaba ko hakorwa iperereza ku iyicwa ry’abigaragambyaga ryakozwe n’inzego z’umutekano za Kenya, mu myigaragambyo yo kwamagana izamuka ry’imisoro yabaye muri Kamena umwaka ushize.

Ibi bije bikurikiye iperereza ryakozwe na BBC mu ishami ryayo ryitwa BBC Africa Eye, ryagaragaje bamwe mu bagize inzego z’umutekano barashe ndetse bakica abigaragambyaga batatu imbere y’Inteko Ishinga Amategeko ya Kenya, bikaba byarakongeje uburakari mu baturage ndetse bagasaba guhabwa ubutabera.

Amnesty International na Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu ya Kenya (KHRC) batangaje ko abapolisi bagaragarijwe muri iyo nkuru icukumbuye, bagomba “kuzabiryozwa imbere y’amategeko.”

Umuvugizi wa Leta ya Kenya, Isaac Mwaura yasubije avuga ko buri buzima bufite agaciro, anatangaza ko urwego rugenzura imikorere ya Polisi rwatangije iperereza ku bapolisi barashe abo baturage,

icyakora yaneguye iyo nkuru icukumbuye yakozwe na BBC ayishinja kuba ibogamye kuko itashyizwemo ibyatangajwe n’impande zose.

Yagize ati “Abakoze iyo nkuru icukumbuye bagombaga gushaka n’uruhande rwa Leta kugira ngo batabogamira ku ruhande rumwe kandi bubahirize uburinganire mu gutara inkuru.”

Yakomeje agira ati “Nk’urugero berekanye Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko iri gushya, ariko ntiberekanye abari bari kuyitwika, basa n’abagabanya uburemere bw’ibikorwa by’urugomo byahabereye.”

Yemeye ko abigaragambyaga bari bafite impungenge zifatika ku bijyanye n’umushinga w’itegeko ry’imari, ariko yongeraho ko batagombaga kwerekana ko Igihugu kiyoborwa mu kavuyo no mu bushyamirane.

Kuruhande rwa BBC yo ivuga ko yari yasabye Leta kugira uruhare muri iyo nkuru icukumbuye, ariko ntiyitabira.

Iyi nkuru icukumbuye ya BBC Africa Eye yiswe ‘Blood Parliament’ igaragaza uburyo inzego z’umutekano zakoresheje ingufu z’umurengera mu guhangana n’urubyiruko rwigaragambyaga rwari rwinjiye mu Nteko Ishinga Amategeko ya Kenya ku wa 25 Kamena 2024, uwo munsi ni wo Abadepite batoye ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga w’itegeko ryongera imisoro.

Uyu mushinga w’amategeko wateje impaka cyane, wari ugamije gukusanya miliyari 2.7 z’amadolari, nk’uko leta yabivugaga, kugira ngo igabanye gukomeza kushingira ku nguzanyo n’inkunga z’amahanga, icyakora byabyaye imyigaragambyo ikomeye mu Gihugu hose.

BBC ivuga ko yifashishije amakuru aboneka ku mbuga rusange zibikwaho amakuru (open-source data) hamwe n’amashusho yoherejwe n’abaturage ubwabo, ndetse n’isesengura rya BBC ryakoze ku mafoto arenga 5 000 ryashoboye kumenya abasirikare n’abapolisi bari mu myambaro ya gisirikare barashe bica abigaragambyaga batatu batari bitwaje intwaro imbere y’Inteko Ishinga Amategeko.

Amnesty International, ivuga ko ibikorwa byo guhosha ku ngufu imyigaragambyo yari imaze igihe ibera hirya no hino muri Kenya igamije kwamagana umushinga w’itegeko ry’imari byakozwe n’inzego z’umutekano byahitanye abantu barenga 65, abandi 89 baburiwe irengero, mu gihe abandi babarirwa mu bihumbi batawe muri yombi.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 2 =

Previous Post

Amakuru agezweho ku basirikare ba FARDC bahungiye kuri MONUSCO ubwo batsindwaga na M23

Next Post

AMASHUSHO: Dore uko Ikipe yinjiye mu mikoranire n’u Rwanda ihise ibishimangira imbere y’Isi yose

Related Posts

Senegal: Hatanzwe itegeko ry’iperereza ku mvururu zabaye hagati y’abaturage n’inzego z’umutekano zigahitana benshi

Senegal: Hatanzwe itegeko ry’iperereza ku mvururu zabaye hagati y’abaturage n’inzego z’umutekano zigahitana benshi

by radiotv10
29/07/2025
0

Minisitiri w’Ubutabera muri Senegal, Ousmane Diagne, yasabye ko hatangizwa ku mugaragaro iperereza ku bwicanyi n’ibindi bikorwa by’urugomo byabaye muri iki...

Abasirikare batatu b’igisirikare cya Uganda baburiye ubuzima muri Congo

Abasirikare batatu b’igisirikare cya Uganda baburiye ubuzima muri Congo

by radiotv10
29/07/2025
0

Abasirikare batatu b’Ingabo za Uganda, bishwe n’impanuka yabereye mu Mujyi wa Bunia muri Ituri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo....

AMASHUSHO: Uwayoboye kimwe mu Bihugu bikomeye yagaragaye atwaye imodoka ishaje

AMASHUSHO: Uwayoboye kimwe mu Bihugu bikomeye yagaragaye atwaye imodoka ishaje

by radiotv10
29/07/2025
1

Boris Johnson wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, yagaragaye atwaye imodoka ishaje yo mu bwoko bwa Toyota Previa, agenda mu muhanda...

DRCongo: Bajyanywe kwa muganga igitaraganya nyuma yo kurya inyama z’inka yagaragazaga ibibazo

DRCongo: Bajyanywe kwa muganga igitaraganya nyuma yo kurya inyama z’inka yagaragazaga ibibazo

by radiotv10
29/07/2025
0

Abantu 34 bo muri Lokarite ya Kiraku muri Teritwari ya Walikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bagize ibibazo birimo...

Iby’ingenzi byagezweho mu biganiro byahuje Thailand na Cambodia baherutse kwinjiye mu mirwano ikomeye

Iby’ingenzi byagezweho mu biganiro byahuje Thailand na Cambodia baherutse kwinjiye mu mirwano ikomeye

by radiotv10
28/07/2025
0

Mu biganiro byahuje Guverinoma y’Igihugu cya Thailand n’iy’icya Cambodia biherutse kwinjira mu mirwano ikarishye, zemeranyijwe ko ibi Bihugu bihagarika imirwano...

IZIHERUKA

Ari gusaba kugaruka- Perezida wa Rayon yatanze umucyo ku byavuzwe kuri myugariro Aimable
FOOTBALL

Ari gusaba kugaruka- Perezida wa Rayon yatanze umucyo ku byavuzwe kuri myugariro Aimable

by radiotv10
29/07/2025
0

Senegal: Hatanzwe itegeko ry’iperereza ku mvururu zabaye hagati y’abaturage n’inzego z’umutekano zigahitana benshi

Senegal: Hatanzwe itegeko ry’iperereza ku mvururu zabaye hagati y’abaturage n’inzego z’umutekano zigahitana benshi

29/07/2025
Abasirikare batatu b’igisirikare cya Uganda baburiye ubuzima muri Congo

Abasirikare batatu b’igisirikare cya Uganda baburiye ubuzima muri Congo

29/07/2025
AMASHUSHO: Uwayoboye kimwe mu Bihugu bikomeye yagaragaye atwaye imodoka ishaje

AMASHUSHO: Uwayoboye kimwe mu Bihugu bikomeye yagaragaye atwaye imodoka ishaje

29/07/2025
Ku nshuro ya 13 RDF yasezereye abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru barimo Maj.Gen.(Rtd) Gumisiriza

Ku nshuro ya 13 RDF yasezereye abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru barimo Maj.Gen.(Rtd) Gumisiriza

29/07/2025
Ubutumwa bugenewe Abanyarwanda bose bwerecyeye Ibirori by’Umuganura byegereje

Ubutumwa bugenewe Abanyarwanda bose bwerecyeye Ibirori by’Umuganura byegereje

29/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
AMASHUSHO: Dore uko Ikipe yinjiye mu mikoranire n’u Rwanda ihise ibishimangira imbere y’Isi yose

AMASHUSHO: Dore uko Ikipe yinjiye mu mikoranire n’u Rwanda ihise ibishimangira imbere y’Isi yose

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ari gusaba kugaruka- Perezida wa Rayon yatanze umucyo ku byavuzwe kuri myugariro Aimable

Senegal: Hatanzwe itegeko ry’iperereza ku mvururu zabaye hagati y’abaturage n’inzego z’umutekano zigahitana benshi

Abasirikare batatu b’igisirikare cya Uganda baburiye ubuzima muri Congo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.