Raila Odinga utavuga rumwe n’ubutgetsi muri Kenya, yavuze ko icyemezo cya Leta cyo gufasha Haiti guhangana n’ikibazo cy’umutekano mucye, ari ubuyobe ngo kuko Kenya atari yo yo guheka umusaraba wananiye iki Gihugu kimaze imyaka myinshi cyarazengerejwe n’ibyihebe.
Ni nyuma y’uko Kenya yiyemeje kurangaza imbere Ibihugu byifuza kohereza ingabo muri Haiti kuyifasha guhashya ibyihebe bimaze imyaka ibiri byivuganye na Perezida Jovenal Moise.
Odinga udakozwa iby’uyu mugambi, yahaye inkwenene abategetsi ba Kenya, avuga ko Igihugu n’akarere muri rusange na byo bifite ibibazo by’ingutu, bityo ko ari byo bakabaye baheraho mbere yo kujya gukemura ibyo hirya iyo.
Yavuze ko iki Gihugu kiri mu marembo ya Leta Zunze Ubumwe za America, isanzwe ari igihangange ku Isi, nyamara ntacyo yagifashije.
Odinga kuri we ngo ntiyumva ukuntu Kenya ari yo yakwigererezayo gukemura ibibazo byananiye igihangange nka America.
Eugenie NYIRANSABIMANA
RADIOTV10