Agace ka Kiambu ko mu majyaruguru y’umujyi wa Nairobi muri Kenya, kibasiwe n’inkangu yatewe n’imvura idasanzwe, isenya inzu nyinshi z’abaturage, bavuye mu byabo.
Daily Nation yatangaje ko iyi nkangu yibasiye aka gace mu joro ryo kuri uyu wa Kabiri nyuma y’imvura idasanzwe yari imaze kugwa.
Amushusho n’amafoto byabyutse bicaracara ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Gatatu, yerekana inzu z’abaturage zirimo kuridukana n’imisozi.
Muri aya mashusho kandi, bigaragara ko abaturage bari babujijwe kunyura ahabereye ibi biza, kuko bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga nk’uko byatangajwe n’umuryango wita ku mbabare Croix Rouge.
Uyu muryango wa Croix Rouge watangaje ko ubu bari mu gikorwa cyo gufasha abagizweho ingaruka n’iyi nkangu, gusa hakaba hari ubwoba ko ishobora gukomereza no mu bindi bice mu gihe imvura yaba ikomeje kugwa.
Kuva imvura y’itumba yatangira kugwa, muri Kenya ibiza byatewe n’imvura bimaze guhitana abaturage bakabakaba 300, naho abarenga ibihumbi 280 bavuye mu byabo kuko imyuzure yabasenyeye.
Olive YAMBABARIYE
RADIOTV10