Hatangajwe amakuru ku Banyarwanda bose bashakishwaga n’Urwego mpuzamahanga bakekwagaho Jenoside n’ay’abari basigaye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Urwego Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha zirimo urwari rwarashyiriweho u Rwanda (ICTR) rwatangaje ko rwashoboye kumenya amakuru y’abantu bose bashakishwaga n’uru rukiko, rwemeza ko abatarafashwe, abandi bose bapfuye, barimo babiri (Ryandikayo na Charles Sikubwabo) byemejwe uyu munsi.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro by’Ubushinjacyaha by’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha, kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Gicurasi 2024.

Izindi Nkuru

Iri tangazo rivuga ko Ibiro by’Ubushinjacyaha bw’uru rwego ruzwi nka IRMCT “uyu munsi biratangaza ko byashoboye kumenya amakuru yerekeranye n’abantu bose bahunze ubutabera bari barashiriweho impapuro zo kubafata n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rw’uRwanda (ICTR) ku byaha byakozwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.”

Iri tangazo rikomeza rigira riti “Ibiro by’Ubushinjacyaha byanzuye ko abatorotse ubutabera babiri ba nyuma – Ryandikayo na Charles Sikubwabo – bapfuye.”

Ibiro by’Ubushinjacyaha bwa IRMCT bivuga ko umuntu wa nyuma wari waratorotse ubutaberwa waregwaga n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rw’icyahoze ari Yugosilaviya (ICTY) yatawe muri yombi muri 2011.

Bigakomeza bigira biti “Kubera iyo mpamvu, ubu nta bahunze ubutabera bakidegembya bashinjwaga na ICTR na ICTY.”

Umushinjacyaha mukuru wa IRMCT, Serge Brammertz yavuze ko izi nkiko azhuye n’imbogamizi zikomeye zirimo kubasha kumenya amakuru y’abashakishwaga kugira ngo batabwe muri yombi.

Yagize ati “Habayeho ingorane zikomeye, uhereye ku bushake buke bwa politiki bw’ibihugu bitashakaga gufata abakekwaga, ndetse n’ingamba zikomeye z’abatorotse ubutabera bahishaga imyirondoro yabo n’aho babaga baherereye. Mu byukuri, rimwe na rimwe hari abatangiye gushidikanya ko abahunze ubutabera ba ruharwa nka Felicien Kabuga cyangwa Ratko Mladić bazigera bafatwa.

Nyamara izo nzitizi zatsinzwe binyuze mu kudacika intege hamwe n’ubuhanga bw’itsinda ryacu rishinzwe gukurikirana abahunze ubutabera. Ibiro byanjye nanjye tukaba dushimishijwe n’uko uyu munsi, iki gikorwa kirangiye neza. Mu buryo budasanzwe mu butabera mpanabyaha mpuzamahanga, abantu bose bahunze ICTR na ICTY ubu amakuru yabo amaze kumenyekana.

Serge Brammertz yakomeje avuga ko Inzego zishinzwe kubahiriza amategeko mu Bihugu byakoranaga n’uru rwego, zagize uruhare runini mu gukurikirana no gufata abari barahunze ubutabera bw’izi nkiko.

Ati Ikirenze byose, uyu munsi ni umwanya wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 no kwibuka hamwe n’abarokotse ku nshuro ya 30 akababaro kabo. Ibiro byanjye bicishijwe bugufi n’icyizere batugiriye kugira ngo tugere ku butabera mu izina ryabo, aribyo natwe twahoraga duharanira kugeraho.

Ni yo mpamvu nubwo tugeze ku musozo w’ikurikirana ry’abahunze ICTR, ni ngombwa kwiyibutsa ko hakiri abajenosideri barenga 1.000 bagishakishwa n’inzego z’Igihugu. Kubashakisha ntibizoroha, nkuko byari bimeze kuri ICTR na ICTY.”

Kuva muri 2020, itsinda ry’ubushinjacyaha rishinzwe gukurikirana abahunze ubutabera ryagaragaje aho abantu umunani bose bahunze ICTR baherereye. Ibiro by’Ubushinjacyaha byataye muri yombi abantu babiri bahunze ubutabera ari bo Félicien Kabuga wafatiwe i Paris mu Bufaransa muri Gicurasi 2020, na Fulgence Kayishema wafatiwe i Paarl muri Afurika y’Epfo, muri Gicurasi 2023.

Ibiro By’Ubushinjacyaha kandi byemeje amakuru y’impfu z’abandi bantu batandatu bashakishwaga na ICTR ari bo Augustin Bizimana, Protais Mpiranya, Phénéas Munyarugarama, Aloys Ndimbati, Ryandikayo na Charles Sikubwabo.

Abandi babiri batari batangarijwe amakuru byemejwe ko bapfuye

Ibiro by’Ubushinjacyaha byemeje urupfu rwa Charles Sikubwabo na Ryandikayo, umwe mu bari basigaye barahunze ubutabera bari barashyiriweho impapuro zo kubafata n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rw’uRwanda (ICTR).

Sikubwabo wavukiye mu yahoze ari Perefegitura ya Kibuye, yakoze mu ngabo z’u Rwanda, asezera afite ipeti rya Adjudant, aza kugirwa Burugumesitiri wa komini ya Gishyita.

Sikubwabo yayoboye ibitero ku ya 16 Mata 1994 byibasiye impunzi z’Abatutsi ku kigo cya Mugonero muri Perefegitura ya Kibuye, cyari kigizwe n’urusengero, ibitaro n’izindi nyubako. Kubera iyo mpamvu, impunzi amagana zarishwe abandi benshi barakomereka.

Ibiro by’Ubushinjacyaha bwa IRMC, bivuga ko nyuma y’iperereza ryimbitse, byemeza ko Sikubwabo yapfiriye i N’djamena, muri Tchad mu 1998, ari na ho yahambwe.

Naho Ryandikayo yavukiye muri komini ya Gishyita, Perefegitura ya Kibuye. Yari umucuruzi muri ako gace aho yari afite resitora n’uruganda rw’amatafari.

Ryandikayo yashinjwaga kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe mu duce twose twa Bisesero, bikaviramo ibihumbi by’Abatutsi kwicwa.

Ibiro by’Umushinjacyaha wa IRMCT, bivuga ko nyuma y’iperereza ritoroshye, byashoboye kwemeza ko Ryandikayo yitabye Imana mu 1998, bishoboka cyane ko yazize uburwayi, nyuma gato yo kugera i Kinshasa.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru